Los wabereye rimwe umudiyakoni n’umupadiri yitabye Imana
Padiri Michel Los wakomokaga muri Pologne yitabye Imana azize kanseri, Papa Francis yamwemereye ko bihutisha kumugira umudiyakoni ndetse agahita ahabwa n’isakaramentu ry’ubusaseredoti umunsi umwe.
Uyu mupadiri wari ukiri muto yitabye Imana tariki ya 17 Kamena 2019, yari mu muryango w’aba Orionine.
Yahawe iri sakaramentu nyuma yuko agiriwe impuhwe na Papa Francis akamwemerera ko yarihabwa byihuse kuko byagaraharaga ko ari hafi yo kuva mu mubiri. Hari tariki 24 Gicurasi 2019.
Tariki 25 Gicurasi yasomye misa ye ya mbere ari ku gitanda mu bitaro. Yashimiye abamubaye hafi abashishikariza gukomezw kumusabira.
ND