Busasamana : Abaturage bise ibyiciro by’ubudehe amazina basanga abubahisha

Abatuye mu murenge wa Busasamana wo mu karere ka Rubavu bise ibyiciro by’ubudehe amazina bemeranyijweho hagati yabo, birinda inyito zisanzwe zikoreshwa n’izakoreshwaga mbere yazo kuko basanga ngo hari uburyo zitabaheshamo agaciro.

Umutindi, umudirigi, umuhanya ni amazina yigeze kugaragara mu byiciro by’ubudehe, ataravuye mu mitwe y’abaturage, kuko ngo hari abo yapfobeje, mu gihe no kwitwa abo mu cyiciro cya mbere hari abo byakomerekeje kubera uko bafatwaga nabi na bagenzi babo bababona nka ba nyakwipfira, bafite n’ubundi burenganzira batemerewe kubera ayo mazina, batanga ingero zo gusaba inguzanyo, kujya mu mahanga n’ibindi.

Ibi bitekerezo byatanzwe n’aba baturage mu kiganiro baherutse kugirana n’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro(Pax Press).

Umuturage witwa Dukuzumuremyi Jeremie avuga ko bahisemo inyito zigizwe n’aya mazina;

Uhereye hasi uzamuka, hari Ndengera: ni icyiciro cyaharirwa abageze mu zabukuru badafite ababitaho, abamugaye badafite ubitaho, ndetse n’ubona amafunguro ariko aciye incuro; avuye gukorera abandi.

Hari Nyunganira: cyashyirwamo umuturage ufite icyo afite, ariko ukeneye kunganirwa kugirango akomeze gutera imbere.

Ikindi ni Terintambwe; cyajyamo utagaragara mu byiciro bibanza, bigaragara ko hari aho avuye n’aho ageze.

Icya nyuma ni Icyerekezo: cyajyamo umuturage wagize aho agera; ni ukuvuga ufite ubushobozi bwo kwibeshaho; ufite ibikorwa bigaragara bimwinjiriza, nk’inganda, ubucuruzi bwo hejuru, abayobozi bakuru mu nzego za leta n’abandi), igihe kikaba kigeze ngo ateze imbere igihugu, asubira aho yavukiye akabafasha kuhateza imbere kugirango abo yahasize babe bazamuka; kuko ngo usanga abari mu bashyirwa muri iki cyiciro bimukira mu mijyi yateye imbere; bamwe muri bo ntibibuke no kujya kureba aho bahasize ngo babunganire mu bitekerezo no mu bushobozi.

Dukuzumuremyi avuga ko hari amakosa yakozwe mu byiciro biriho ubu (birangwa n’imibare, icya mbere, icya 2, 3 na 4), basanga byakwirindwa ubu, hifashishijwe inyito nk’izo batanze. Atanga urugero ko hari nk’uwabaga akwiye kujya mu cya mbere cyangwa icya kabiri, akisanga mu cya 3.

Mu gihe yahuye n’uburwayi bukomeye cyangwa ikindi kibazo, kubera ko nta mikoro afite usanga ibye bitezwa cyamunara cyangwa abyigurishiriza ngo yishyure, nyamara iyo yari kujya muri Ndengera (bagereranya n’ikiri hasi ya byose) yari kuvuzwa na Leta. Igurishwa ry’imitungo ye rituma yisanga mu cyiciro kiri munsi y’icya mbere; ntacyo asigaranye, bityo ibyiciro bikaba bimubereye umusaraba aho kumubera igisubizo.

Asanga abaturage nibagendera kuri aya mazina bihitiyemo bazakora cyane bagamije kuzamuka, aho kwifuza kuba mu bakeneye byinshi kuri leta. Abihurizaho n’abatuye uyu murenge bemeza ko aya mazina ariyo abarutira inyito yari iriho, kandi bakagaragaza ko bafite gahunda yo gukora cyane ngo bivane mu bukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Mvano Etienne avuga ko ayo mazina ari abaturage bayihitiyemo, kandi bayabonamo ibisubizo kurenza inyito yakoreshwaga. Avuga ko umuturage uri mu cyiciro cya mbere, hari uko aba afatwa na bagenzi be bidakwiye; nk’ikibazo nyamara ngo iyi nyito bishakiye, irabakangurira gukora cyane bagamije kuva mu byiciro byo hasi bazamuka muri Terimbere n’Icyerekezo mu gihe begerewe uko bikwiye.

Ibi byifuzo urwego rw’umurenge rubigeza ku rw’akarere ngo byifashishwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu gikorwa irimo cyo gukusanya ibitekerezo byakwifashishwa mu ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe.

Ntakirutimana Deus