Abakozi ba REG bitabiriye itorero bibutswa kuvana abanyarwanda mu kizima

Abakozi 181 bakora muri sosiyete y’u Rwanda ishinze ingufu (Rwanda Energy Group-REG) bitabiriye itorero biteze kuvomamo imbaraga zizabafasha kwesa imihigo ya Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’uko buri rugo muri 2024 ruzaba rufite amashanyarazi.

Aba bakozi bitabiriye iri torero riri kubera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera, aho bari gutozwa ishyaka ry’u Rwanda, guteza imbere igihugu no kucyitangira.

Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss avuga ko iyi sosiyete ifite inshingano zikomeye zikeneye ubundi bumenyi yumva bazunganirwamo n’itorero bitabiriye. Akomeza avuga ko izi nshingano zirimo kwesa imihigo Perezida Kagame yemereye abanyarwanda muri iyi manda y’uko bitarenze 2024 buri rugo rugomba kuba rufite amashanyarazi, izi nshingano zikaba zigomba gushyirwa mu bikorwa n’uru rwego.

Ati “REG ifite inshingano zikomeye zo guha amashanyarazi buri munyarwanda kugeza muri 2024….. iri torero ni ingenzi, rizadufasha kunguka ubumenyi ku mateka, kubera iki tugomba gufatanya twihaye intego imwe, tugendeye ku murongo wa Nyakubahwa perezida wa repubulika. Nyuma y’iri torero tuzunguka ubumenyi budufasha gukora cyane, mu guteza imbere abaturage kuko amashanyarazi ari ikintu cy’ingenzi cyane mu gutera imbere kw’igihugu. Nyuma yaryo tuzakora cyane.”

Yungamo ko nk’umuntu umaze imyaka ibiri avuye mu gihugu avukamo cya Israel, agomba kumenya amateka y’u Rwanda, no gukorana n’abo ayoboye mu nyungu z’u Rwanda.

Mu ntambwe iyi sosiyete imaze gutera harimo kwihutira gutanga serivisi nziza, no gusubiza ibibazo by’abayigana, cyane ibicishije ku mbuga nkoranyambaga. Dore ko ngo ugaragaje ko afite ikibazo cy’amashanyarazi ahita asubizwa.

Asoza avuga ko nyuma y’iri torero hari ibishya bazagaragaza, birimo gukora mu bushyuhe, mu bukonje, mu mvura no mu ijoro bagamije izo serivisi nziza.

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’itorero Bamporiki Edouard avuga ko umurage w’abakurambere ugena ko umuntu atozwa, akumva ko ativukira, avukira igihugu, akaba agomba kugiteza imbere.

Tubatoza ishyaka ry’u Rwanda, kugirango nk’umuntu uri muri REG amenyeko ashinzwe umuriro, umuriro w’i Rwanda ntiwazimaga, mujya mubona uburyo abanyarwanda batimana unuriro, n’uko abanyarwanda bari bafite umurage w’uko bagomba gucanirana, umwe akamurikira undi akamubera urumuri. Ubu rero iyo badafite amateka y’umuriro w’i Rwanda n’amateka y’uburyo uwavukiye i Rwanda wese avukira kugirira abandi umumaro bashobora kubikora uko bishakiye…”

Akomeza avuga ko iyo batojwe buri wese ajya ku ruhembe arasaniraho agakora ibiteza igihugu imbere. Nubwo bizwi ko gutoza abakuru atari ikintu cyoroshye, ariko ko hari umusaruro bitanga.

Ati “Gutoza abantu bakuru twese turabizi ko bigoye, iyo umwana umwigishije kunyurwa afite imyaka ibiri akabikurana, atangira kujya aharanira inyungu za bagenzi be kurusha ize. N’uku tuganira dukuze hari abo umuntu agera agasanga ibyo akora n’ubundi ni ibyo azasiga, gukomeza gukora nk’uwikorera, akabivaho agakora nk’ikorera igihugu kuko twese iyo dukoze dukorera igihugu nibwo dukora ibikomeye.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abakozi ba REG gutozwa indagagaciro zibabafasha kwesa imihigo Perezida wa Repubulika yasezeranyije abanyarwanda ko ingo zose zizaba zifite amashanyarazi bitarenze 2024. Aha ngo bagomba gukora cyane, birinda kurya ruswa, no kubabaza umuturage kuko iyo batamufashije cyangwa bamuhaye serivisi mbi bituma batishima ngo banishimire ubuyobozi bwabo.

Iri torero ryatangiye tariki 25 Kamena rizasozwa kuya 2 Nyakanga. Biteganyijwe ko abakozi bose ba REG basaga 1400 bazarinyuramo.

Impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019, igaragaza ko zingana na 51%, zirimo 37% zifatira ku muyoboro mugari. Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na Megawatt 221, intego ikaba ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze mu 2024.

Ntakirutimana Deus