Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka bakataje mu kwiga gusoma no kwandika, harakurikiraho iki?

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze baravuga ko igihe kigeze ngo bafashwe kuba bagira imibereho myiza, dore ko ngo bateye intambwe biga kubara, gusoma no kwandika.

Mu gihe cy’amezi 6 hari abafashe umwanya bajya mu ishuri 30 biga gusoma, mu gihe abandi nabo bavuga ko iyi gahunda itazabacika ubutaha. Ni igikorwa bafashwamo n’itorero ADEPR, Umuryango w’abaterankunga w’abaturage ba Amerika (USAID), biciye mu mushinga Mureke Dusome ndetse n’umushinga Transformation Ministries.

Nyirantezimana Beatrice w’imyaka 42 y’amavuko wari waravuye mu ishuri agitangira umwaka wa mbere avuga ko yamenye gusoma, kuri we ngo ni inyungu ariko zikwiye kugira ikiziherekeza.
Ati” Namenye gusoma, mbere najyaga ku munzani ngiye guhaha bakaba banyiba, ariko ubu mwabonye ko nzi gusoma….hakurikiyeho gufashwa tukiteza imbere.”

Miheto Elias w’imyaka 35 y’amavuko na we avuga ko yabimenye, akaba azakomeza gushishikariza bagenzi be kugana ishuri ngo bajijuke.

Pasiteri Hakuzwumuremyi Theogene ushinzwe gahunda y’uburezi bw’abakuze muri ADEPR avuga ko biyemeje kwitangira uburezi guhera mu 1999 bigisha abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, ubu bakaba bagejeje mu basaga ibihumbi 978.
Yemeza ko abo bigishije hari ababiheraho bakiteza imbere, kuko hari abatangira gukorana na banki n’ibigo by’imari iciriritse kuko baba bamenye gusoma no kubara bibafasha.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa leta, ubw’umurenge wa Musanze bwemeza ko buzakomeza kubafasha kwiteza imbere, babumbirwa muri koperative, banakangurirwa kugana ibigo by’imari iciriritse.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge ati “ Tuzabashyira muri gahunda y’abafashwa mu mishinga izabagirira akamaro.

Aba baturage bamaze guhabwa ihene, ngo bazakomeza gufashwa uko bishovoka ngo biteze imbere.

Umuyobozi w’umushinga Transformation Ministries, Musenyeri Jihm Rucyahana avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka babayeho nabi, uyu mushinga ukaba ubafasha mu buryo butandukanye, by’umwihariko uhereye ku bana dore ko hari n’abo wajyanye mu mashuri agezweho muri Musanze.

Ntakirutimana Deus