Ntacyajyana neza n’umunsi wo kwibohora kurusha ibi bikorwa- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama uherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, utuzwamo imiryango 240 yimuwe mu manegeka mu mujyi wa Kigali.

Ibi bikorwa yabitashye kuwa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019, mu gihe habura umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi wo kwibohora.

Umukuru w’igihugu avuga ko ibikorwa biri muri uyu mudugudu byerekana ukwibohora nyako. Ati “ Ntacyajyana neza n’umunsi wo kwihohora kurusha ibi bikorwa- Perezida Kagame….”

Ibyo bikorwa ngo bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage, ndetse bikabageza ku iterambere. Ibyo bikorwa ngo bisaba igihugu n’abaturage gukora cyane, hakorwa byinshi birenze ibyakozwe, kandi bikagaragaza ubufatanye bukwiye kuranga leta yo ubwayo n’inzego zayo, ndetse nayo n’abaturage.

Asaba abahawe inzu muri uyu mudugudu kuzawufata neza, nabo ubwabo barangwa n’isuku.

Ati “Namwe mukwiye kwifata neza muri ayo macumbi. Harimo amazi meza mushobora kuyanywa, kuyatekesha, ntimukibagirwe no kuyakaraba. Ibindi byose ntiwabifata neza utihereyeho. Turashaka ko buri munyarwandfa wese agira ubuzima bwiza, agezwaho ibyiza bimuteza imbere kandi agiramo uruhare, nibwo tuzaba dushingira neza ku ijambo kwibohora ariko noneho tugashingira ku bikorwa.”

Asoza iri jambo yibukije ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ururiho uyu munsi ari urw’umutekano n’amajyambere.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal avuga ko ibi bikorwa byakozwe muri uyu mudugudu byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 8. Ngo byitezweho kuzamura imibereho n’ubukungu bw’agace kari ak’icyaro mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu bahatujwe witwa Mukangira Mariya avuga ko yari atuye mu manegeka y’i Kiruhura i Nyabugogo, ahantu yari akikijwe na ruhurura, imvura yagwa imunyagira, agafata akadobo akadaha amazi yinjiraga mu nzu.

Ashimira perezida Kagame ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndagushimira kuko wantekerejeho Imana iguhe umugisha… wampaye inzu y’icyitegererezo … wakoze cyane uri umubyeyi wanjye ndakubaha cyane. Nabaga mu cyiciro cya kabiri ndahita njya mu cya 3 ngo ubufasha mwampaga buhabwe n’abandi. Nta gihugu kiza kibaho gifite perezida ukunda abaturage nkawe.”

Inyubako zahubatswe zizatuzwamo imiryango 240, irimo 130 yo mu karere ka Nyarugenge 130, 70 yo muri Gasabo na 40 yo muri Kicukiro. Iyi miryango kandi yubakiwe ibiraro by’inkoko 7500, zizajya zitera amagi ibihumbi 7 ku munsi. Bubakiwe kandi n’irerero ry’abana bato rizakira abagera ku 180, ndetse basanirwa n’urwunge rw’amashuri rwa Kigali rugizwe n’amashuri abanza n’ayisumbuye azakira abasaga 1100.

Uyu mudugudu kandi unyurwamo n’umuhanda w’ibirometero 7uturuka kuri Ruriba uhinguka I Nyamirambo. Ahubatswe uyu mudugudu ni agace kari kameze nk’icyaro byabaga bigoranye ko uhabona umurongo wa telefoni (reseaux).

Uyu mudugudu wubatswe ku bufatanye n’abaturage kuko aho wubatswe, bishyuwe asaga miliyoni 700 z’ibikorwa byabo, mu gihe ahanyujijwe umuhanda bishyuwe asaga miliyari 3.


Ntakirutimana Deus