Musanze: Barifuza Nkunganire ku gapfukamunwa mu kwirinda coronavirus

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange yo mu karere ka Musanze bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe barifuza ko bakunganirwa mu kubona udupfukamunwa, Ni nyuma y’uko leta y’u Rwanda isabye ko buri muturage yajya akambara aho ari hose mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Mu mvugo yabo bamwe mu baturage bavuga ko bakunganirwa mu kubona udupfukamunwa. Babigereranya na gahunda ya Nkunganire, ijya yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, aho uyihabwa nko ku ifumbire asabwa igice cy’amafaranga runaka ku kilo ikindi gice akakishyurirwa na leta.

Nyirarukundo Vestine utuye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze, unavuga ko ari mu cyiciro cya mbere agira ati “ Mbyuka njya guhingira abantu, kandi bavuze ko umuntu agomba gusohoka akambaye[agapfukamunwa], urumva rero sinahingira umpa amafaranga antunga buri munsi ngo nabone n’ayo kukagura, bishobote nkaba nabona 100 leta nayo ikanyunganira ikanyuzurizaho asigaye byamfasha, urumva sinaba nyibereye umutwaro cyane.”

Hategekimana Jean wo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudhe utuye mu murenge wa Musanze, na we avuga ko muri iyi minsi nta bushobozi bafite bwo kugura ako gapfukamunwa, bityo na we agasaba ko yakunganirwa.

Mu bakomoza ku kunganirwa, hari abavuga ko bashobora kubona amafaranga 100, 200 na 300, leta ikaba yabunganira ibafasha ku gice gisigaye; ngo yuzure 500 yatangajwe ko ari yo azajya agura kamwe.

Inzobere zivuga iki kuri ubu bwunganizi busabwa?

Niyonzima Donatien, Umunyarwanda uba i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa, avuga ko muri iki gihugu kwambara agapfukamunwa byabafashije mu guhangana n’icyo cyorezo ku buryo bufatika.

Avuga uko abona abaturage bafashwa kukabona. Ati: “Abifite bakunganira abatifite nk’uko bagiye babigenza mu kubunganira ku biribwa muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, cyane ko two duhendutse kurenza ibiryo. Ibyo byatuma leta nayo igira aho ihera ikavuga iti reka tugoboke abatabashije kutubona bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri “

Dr Athanase Rukundo, umusesenguzi muri politiki nyinshi z’ubuzima mu Rwanda, yumva ko ibyo byiciro bidafite ubushobozi byafashwa, ariko atari ibyo guharira leta gusa ahubwo ngo n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye kugira uruhare runini mu kunganira aba baturage. Ku bijyanye na Leta avuga ko isanzwe hari abaturage ifasha kwivuza bityo ngo abo ishobora no kubagoboka mu kubona utwo dukoresho.

Dr Bihira Canisius, umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga n’imibereho avuga ko hari ibyiciro biba bikwiye kunganirwa muri gahunda zitandukanye. Gusa avuga ko muri iki gihe ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanyijwe na COBID-19 atazi niba mu isanduku ya Leta habonekamo ubwo bufasha dore ko ntawe uzi igihe iki cyorezo kizashirira.

Atanga ikindi gitekerezo ko bibaye ngombwa leta yakwifashisha ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS) rikayitera inkunga mu bijyanye no kubona ibikoresho bya ngombwa mu guhangana n’iyi ndwara birimo n’utwo dupfukamunwa.

Hejuru ku ifoto: Umuturage uvuga ko yagorwa no kubona amafaranga agura agapfukamunwa

Ntakirutimana Deus