Icyemezo cya “Guma mu rugo” cyafashwe na Guverinoma niyo izongera gufata undi mwanzuro- Dr Ngamije
Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel aherutse gutangaza ko ibijyanye no kuvanaho gahunda ya guma mu rugo, ari icyemezo kizatangazwa na guverinoma, bityo abantu bakaba bakwiye kwirinda andi makuru abayobya ku bijyanye n’iki cyemezo.
Abanyarwanda bamwe basa n’abakutse umutima ko igihe cyo gufungura ibikorwa byafunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kizagendera ku mibare yaraye itangajwe mu ijoro ryakeye yerekanye ko abantu bashya banduye iyi ndwara ari 22, umubare munini utangajwe bwa mbere mu Rwanda kuko ahigeze gutangazwa benshi ari 17.
Hari abavuga ko bakuwe umutima n’ifoto babonye ihererekanywa iriho ishusho ya Minisitiri w’Ubuzima, ifite umutwe ugira uti “Guma mu rugo igomba gukomeza kugeza nta murwayi mushya uzaba ukiboneka mu gihugu.”
Iyi nkuru bigaragara ko yasohotse tariki 25 Mata 2020, ibirimo minisitiri w’ubuzima yabaye nk’ubikomozaho tariki 11 Mata 2020, mu kiganiro yahuriyemo n’umuvugizi wa polisi na Minisitiri w’ubutabera cyabereye muri studio za RBA.
Ni ikibazo Minisitiri Ngamije yasubije ubwo umunyamakuru yabazaga ku byavugwaga, ko hari abigize abahanuzi kuri iyi ndwara banatanga amakuru atari yo ndetse n’abavugaga ko abanyarwanda bari gufungurirwa ibi bikorwa tariki ya 19 Mata 2020[Umunsi Guverinoma yari yatangaje ko aribwo gukomeza kuguma mu rugo byari kugeza], yamusubije ko icyemezo cyo gufungura gifite uzagitangaza.
Yagize ati “Ubwo butumwa buratuvangira. Icyemezo cyo gufunga cyafashwe na Guverinoma , abanyarwanda bari bakwiriye gutegereza ko izongera gufata undi mwanzuro ihereye uko ikibazo kizaba gihagaze. Ubwo rero abari kuvuga amatariki atandukanye nta shingiro bifite ni ukuyobya abanyarwanda kuko icyemzo cyafashwe gifite aho gishingiye, ikindi cyemezo nacyo kizafatwa hashingiwe uko icyorezo gihagaze mu Rwanda.”
Yongeyeho ati “Ntabwo abantu bari bakwiye kumva ko imibare guhindagurika ari ikibazo cyangwa ari igitangaza, icyorezo niko giteye kugeza igihe tuzababwirira ko nta muntu n’umwe tukibasha kubona, ariko mu gihe tutaragera ku mubare wa zeru, ingamba zo tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa.”
Ku bijyanye n’imibare y’abantu 22 yaraye itangajwe, Dr Bihira Canisius, umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga n’imibanire avuga, ubwinshi bw’abo bantu atari bwo bukwiye guherwaho bukura abantu umutima, kuko ngo ibarurishamibare ridashingira mu munsi umwe, ahubwo ngo rihera nko mu minsi 10 cyangwa irenzeho. Akomeza ariko yibutsa abanyarwanda gukomeza kwirinda iki cyorezo.
Umuryango w‘abibumbye n’ishami ryawo rishinzwe ubuzima rikunze kuvuga ubwoba ari cyo cyorezo gikomeye mu gihe hari ikindi cyavutse nk’iki cya coronavirus. Ubu bwoba ngo usanga bukura abantu umutima kandi atari ngombwa.
Abanyamakuru mu Rwanda bakunze kwibutswa ko batagomba gutangaza amakuru yakura abantu umutima cyane ku bijyanye n’ibyorezo; ahubwo ko bagomba gutangaza amakuru nyayo yagenzuwe; y’ukuri.
Ntakirutimana Deus