Mu Rwanda hagaragaye undi muntu urwaye Coronavirus

Abarwayi ba Coronavirus bamaze kuba 8 ni nyuma yuko inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zibonye undi muntu mushya uyirwaye.

Ni umugabo w’umurundi w’imyaka 35 y’amavuko waje mu Rwanda wavuye i Dubai yerekeza mu Burundi ariko akanyura ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali aho yapimwe agasanganwa ibimenyetso by’iyi ndwara.

Uyu kimwe n’abandi bari kwitabwaho nkuko izi nzego zikomeza zibyemeza.

Itangazo ry’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda

Abandi banduye barimo umunyarwandakazi umwe w’imyaka 32 ufite umugabo wavuye mu birwa bya Fiji, Amerika na Qatar.

Undi ni umudage w’imyaka 61 y’amavuko wageze mu Rwanda tariki 13 Werurwe 2020 avuye mu Budage ariko anyuze ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turukiya, agera mu Rwanda nta bimenyetso agaragaza, nyuma yuko agaragaye akorora yagiye kwa muganga tariki 15 Werurwe, ubu na we yasanganywe iyi ndwara.

Aba bariyongera ku bandi minisiteri y’ubuzima ivuga ko abandiye iyi ndwara mbere ari bo ; Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki 6 Werurwe aturutse muri Sudani y’Epfo.

Muri Sudani y’Epfo ariko kugeza ubu iyi ndwara ntabwo irahavugwa.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko undi ari umuvandimwe w’uyu, ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda tariki 08/03 waje avuye mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika no muri Qatar.

Muri Fiji ntabwo haravugwa iyi ndwara ariko aho bavuga ko yanyuze muri Amerika imaze gufata abantu 3,782 yica 69, naho muri Qatar imaze kwandura abantu 401.

Undi minisiteri y’ubuzima ivuga ko ari umugabo w’umunyarwanda w’imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga.

Naho uwa kane ni umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ejo ku cyumweru tariki 15 avuye i Londres mu Bwongereza.

Aba bakurikira umuhinde waje mu Rwanda tariki 05/03 nyuma bakamusangamo iyi ndwara nk’uko byatangajwe kuwa gatandatu.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko aba bantu bose bari kuvurirwa ahabugenewe ari nako hashakishwa abantu bahuye nabo ngo basuzumwe.

Kugeza ubu u Rwanda nirwo rufite umubare munini w’abamaze kwandura iyi ndwara mu karere.

Hirya no hino mu cyaro haracyari ikibazo mu kwirinda iki cyorezo aho usanga mu tubari na resitora abantu basangira ntacyo bishisha.

Ntakirutimana Deus