Igihe cyo gufunga amashuri n’insengero gishobora kongerwa hakongerwaho ibindi bikorwa

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko zishobora kongera igihe cyagenwe cyo gufunga insengero n’amashuri gishobora kongerwa kubera ko iyi ndwara igenda ifata intera.

Ibi bikorwa kandi ngo bishobora no kongerwa hagafungwa n’ibindi bikorwa. Ni mu gihe hirya no hino usanga mu tubari no muri resitora hari abantu basangirira ku icupa rimwe, ibikombe ndetse no ku isahani, nyamara abantu baragiriwe inama yo kwirinda guhana ikiganza, guhoberana no gusangira.

Itangazo ry’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda

Ubu abantu 8 bamaze kugaragaraho iyi ndwara yamenyekanye itangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019.

Mu bihugu birimo abaturage benshi banduye iyi ndwara, hagiye hafatwa ingamba zo gushyira abantu mu kato, bakifungirana mu nzu, bamwe bagahabwa amasaha abiri yo kujya guhaha, urugero nko mu Bushinwa. Mu Butaliyani ho kubera ukuntu iyi ndwara yafashe intera, abaturage bategetswe kuguma mu nzu. Ibihugu bimwe na bimwe kandi byafunze imipaka yose ibihuza n’ibindi mu gihe cyagenwe.

Ntakirutimana Deus