Min Gatabazi asanga uruganda Ingufu Gin Ltd rutaratabye mu nama Perezida Kagame

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney asanga Uruganda Ingufu Gin Ltd ari kimwe mu bikorwa by’ishoramari bijyanye n’icyerekezo cya Perezida Paul Kagame mu bijyanye no guteza imbere ishoramari no kwihangira imirimo ku banyarwanda.

Gatabazi avuga ko ibyo Perezida Kagame yabyiyemeje muri manda ari kuyobora [2017-2024], aho yiyemeje kuzana impinduka n’impinduramatwara n’ubukungu butajegajega muri icyo gihe.

Yabitangarije mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya zaguriwemo ibikorwa by’uru ruganda cyabaye tariki 9 Nzeri 2021.

Mu gutaha ibyo bikorwa biherereye mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Gatabazi yagize ati “Perezida wa Repubulika, yijeje Abanyarwanda Impinduka n’Impinduramatwara n’Ubukungu butajegajega bw’iki gihugu cyacu cy’u Rwanda muri manda ya 2017-2024, hakaba harimo ibikorwa remezo bikomeye by’ishoramari rinini. Umurongo nk’uyu ng’uyu “Ingufu Gin” mwafashe ni uwo kujyana muri urwo rugendo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika musubiza ibibazo by’Igihugu cyacu mu kubaka ubukungu butajegajega.

Uru ruganda rufite agaciro gakomeye, gasubiza icyifuzo cy’umukuru w’Igihugu cyo Kwigira”.

Mu bijyanye n’imibare, uru ruganda rwahaye akazo abantu basaga 100, umuyobozi warwo Ntihanabayo Samuel[Kazungu] yigeze gutangaza ko kwagura ibikorwa bizatuma hari abakozi basaga 40% biyongera kubo uru ruganda rusanganywe, barimo 104 bafite akazi gahoraho n’abandi basaga 40 bifashisha mu gihe akazi kabibategetse.

Uru ruganda kandi mu myaka hafi itanu ishize rushinzwe rumaze kwinjiza mu isanduku ya leta imisoro y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 14. Aho niho Gatabazi, aheraho avuga ko yafashije  igihugu gukora ibikorwa rusange bitandukanye by’iterambere no guhindura imibereho y’Abanyarwanda. Bityo mu izina rya leta y’u Rwanda arwizeza inkunga ishoboka hagamijwe kurushaho kunoza ibyo rukora no gufasha igihugu mu cyerekezo cyihaye.

Ntihanabayo yigeze gutangariza itangazamakuru ko uru ruganda rugitangira rwahuye n’urucantege rurimo abanyarwanda bumvaga ko ibikorerwa mu Rwanda nta buziranenge bifite bityo bakihatira kugura iby’ahandi ariko ngo ubu byarakemutse, akishimira ko bateye intambwe igaragara.

Iyo ntambwe ngo bayikesha umusanzu wa leta y’u Rwanda urimo gahunda yayo yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda).

Yagize ati ” Leta itujyana mu bihugu bitandukanye kwiga. Hari ikibazo ko ibyo binyobwa byaturukaga mu bindi bihugu byarimo imbogamizi irimo kutabibonera igihe uko babishaka, duhitamo gutekereza ko natwe dushobora kubikorera hano kandi tukabikora mu buryo bw’umwuga, burambye, igihugu kikaruhuka iby’uko abantu bateze amaso hanze ngo babibone”.

Mu gutaha uru ruganda, Ntihanabayo yongeye gushima inkunga n’inama by’ubuyobozi bw’igihugu, akavuga ko bituma barushaho gukora neza no kugaragaza umusanzu wabo mu kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu.

By’umwihariko avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora umuvuduko uruganda rwari rufite, mu byo babashije gukora ngo babikesha ubufasha bwa Leta mu koroherezwa gukora mu bihe bitari byoroshye, ko kandi ubu ngo bashishikajwe no kwagura isoko, bakagura ibikorwa mu bwinshi no mu bwiza ku buryo guhera mu mwaka wa 2022 bazatangira guhatana ku isoko mpuzamahanga.

Uruganda Ingufu Gin Ltd rugaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’akarere ka Kamonyi ruherereyemo kandi rugafasha n’abahatuye mu kugira imibereho myiza.

Amwe mu mafoto y’uru ruganda

Gufungura ku mugaragaro inyubako nshya z’uruganda

 

Basobanurira Min. Gatabazi imikorere yarwo

Kwerekana ibikorwa by’uruganda

.

Ntihanabayo Samuel imbere i buryo, Minisitiri Gatabazi ibumoso bari mu nyubako z’uruganda
Nyiri uruganda Ingufu Gin, asuhuzanya na Min. Gatabazi
Umufasha/Madame wa Ntihanabayo yakira abashyitsi.
Guverineri Kayitesi Alice w’intara y’Amajyepfo ibumoso, Madame wa Ntihanabayo Samuel.
Mu duganda imbere, abakozi bari mu kazi kose.

Ntihanabayo Samuel na Madamu we.
Uruganda Ingufu Gin rufite amoko y’inzoga agera mu icumi rukora. Ruri muri gahunda yo gukora n’izindi nyinshi
Umuhanzi Senderi imbere y’ibinyobwa bitandukanye bya Ingufu Gin. Niwe Brand ambassadorAmafoto/ Theogene Munyaneza

 

1 thought on “Min Gatabazi asanga uruganda Ingufu Gin Ltd rutaratabye mu nama Perezida Kagame

Comments are closed.