Kamonyi: Abaturage bavuga ko batazongera kwikoma leta mu gihe yabasenyera bubatse mu kajagari

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko batazongera kwikoma abayobozi na leta muri rusange ko basenyewe inzu zubatse mu buryo butemewe n’amategeko, kuko ngo bahawe ibyangombwa bituma bubaka mu buryo bukurikije amategeko.

Ibyo kwikoma ubuyobozi byagiye bigaragara ku baturage cyane abatuye mi mirenge ya Gacurabwenge, Runda na Rugarika, aho bamwe mu baturage bitwikiriye ibikorwa by’amatora ya perezida wa Repubulika mu 2017 bakubaka inzu zitemewe nyuma zigasenywa, ndetse na bamwe mu bayobozi barazizira[barirukanwa], abaturage ntibarebana neza n’abayobozi bamwe bashinjaga kubaha ruswa.

Bamwe mu bazubatse bavugaga ko bagorwaga no kubona ibyangombwa byo kubaka, kuko uwagihabwaga ari uwabaga afite ikibanza gikora ku muhanda, agatererwa imambo(borne) ibyo bavugaga ko bibatwara igihe kinini, hari n’abavuze ko babitewe n’ubushobozi buke n’ibindi.

Ibibazo nk’ibyo biri kubonerwa umuti, kuko muri aka karere hashyizweho ibice byihariye 18 bigenewe imiturire ubu birimo gutunganywa ari nako bishyirwamo ibikorwa remezo, birimo imihanda n’amatiyo y’amazi.

Umuyobozi wa sosiyete Kimisagara Polytechnician Association iri gutunganya ahantu hatanu mu hantu 18 hatunganywa muri aka karere, Abizeyimana Vedaste avuga ko iki gikorwa kizaca akajagari kavugwaga mu myubakire, bityo bikaba inyungu kuri leta n’umuturage.

Agira ati “Impamvu yo gutunganya izo sites  kwari ukugirango ukubaka mu kajagari bicike, birinde umuturage guhomba mu gihe inzu yubatse binyuranyije n’amategeko, isenywe kuko n’ubuyobozi ntibwishimira ko umuturage ahomba.

Niyo mpamvu hatekerejwe  ngo hacibwe imihanda, ibibanza bigire ibipimo bikwiye, n’impushya zitangwe neza, abaturage bature neza, ntawe ufite icyo iyikanga n’ibikorwa remezo bimugereho neza, ku buryo n’uwagira ikibazo cy’inkongi kizimyamwoto ibe yahagera neza ikahazimya.”

Igikorwa cyo gutunganya ibyo bice kirimbanyije ahitwa Ntebe mu mudugudu wa Ntebe, akagari ka Sheri mu murenge wa Rugarika ahakaswe ibibanza 651, umuyobozi w’icyo gice cyihariye cy’imiturire, Bwana Rukiza Jean Damascene avuga ko ibiri gukorwa ari “Igikorwa cyiza cyagutse cy’iterambere riri mu karere ka Kamonyi”

Avuga ko abaturage ahagararariye bishimiye uburyo begerejwe iri terambere aho buri nzu izaba ikora ku muhanda nyamara kera barahatuye bakikijwe n’ibihuru nta mazi n’amashanyarazi bihari, ariko ubu bikaba bihari banateganya kubyongera. Mu kwirinda akajagari mu miturire ngo abaturage babyumva neza, ku buryo ngo mu rwego rwo kubigira ibyabo baherutse no kwiyubakira iteme ryabatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 3n’ibihumbi 500.

Umuyobozi wa Site ya Karama iri mu murenge wa Runda ahitwa ku Muganza, Bwana Nkurikiyimana Valens avuga ko ibi bikorwa bitazaha icyuho ikibazo cyo kubaka mu buryo bw’akajagari kigeze kurangwa muri ako gace kugeza n’ubwo inzu zisenywe, icyo abona cyari umutwaro kuri leta.

Umuyobozi wungirije w’igice cyihariye cy’imiturire cya Nyagacyamo muri Runda, Ntakirutimana Arcade avuga ko bazakora ibishoboka byose, ibibanza 572 byakaswe hakurya y’ahitwa Kamiranzovu bikubakwa neza, birindwa akajagari ako ariko kose.

Abaturage bavuga ko ubutaka bwabo bwagize agaciro, ku buryo ahaguraga miliyoni imwe mbere yuko hatunganywa ubu hageze muri eshatu no kuzamura. ikindi ni uko boroherwa no kubona ibyangombwa byo kubaka. Basezeranya ubuyobozi ko bazabubera ijisho ryo kugaragaza abubaka mu kajagari, kandi bakagira n’uruhare mu kwicungira ibikorwa begerejwe. Basba bagenzi babo badafite ubushobozi bwo kubaka kuba bagurisha ubutaka bwabo bakajya ahaborohera.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Tuyizere Thaddee uyobora akarere ka Kamonyi avuga ko gutunganya ibyo bice byihariye hagamijwe imiturire myiza ari ubumenyi bungukiye mu rugendo shuri bakoreye mu karere ka Kicukiro.

Ati “Ni nyuma yuko tugiye kubyigira mu karere ka Kicukiro, tureba uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, kunoza site z’imyubakire, guca ibibanza no gushyiramo ibikorwa remezo kandi umuturage abigizemo uruhare.”

Yungamo ko ibiri gukorwa bizaca akajagari kashoboraga kugaragara mu miturire. Ikindi ni uko ngo bizatuma abaturage batura mu bibanza bifite ingero zuzuye, ahasigaye hakagenerwa ubuhinzi, bitandukanye na mbere aho ngo wasangaga abaturage bubaka mu butaka bunini, ubuhinzi bukaba bwaburiramo.

Ibi bikorwa biri gukorwa mu mirenge ifatwa nk’iy’umujyi wa Kamonyi; Rugarika, Runda na Gacurabwenge ku buso bwa hegitari 4000. Mu gice cy’imirenge isigaye ifatwa nk’icyaro naho abaturage batura mu midugudu 135 yapimwe ikanatunganywa.

Site y’imiturire ya Ntebe uko igaragara umuntu ahagaze ku ya Nyagacyamo
Rukiza avuga ko imirimo bayigeze kure

Site y'imiturire ya Gihinga naho imashini ziri guca imihanda