Jenoside: Umunyarwanda wigeze gukatirwa igihano cy’urupfu ari gukurikiranwa mu Bufaransa

Umunyarwanda Kamali Isaac ari gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa kubera uruhare rwa jenoside yakorewe abatutsi akekwaho. Uyu mugabo w’imyaka ibarirwa muri 70 y’amavuko aherutse kubazwa ku ruhare rwe.

Uyu mugabo ukomoka mu yahoze ari Perefegitura Gitarama yabajijwe ku ruhare rwe kuwa Kane tariki 16 Nzeri 2021, nkuko byatangajwe n’umuryango wo mu Bufaransa uharanira ko abakekwaho uruhare  muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bakurikiranwa mu nkiko (Collectif des parties civiles du Rwanda-CPCR).

Perezida  wa CPCR Alain Gauthier yavuze ko bishimiye ayo makuru babonye nyuma y’imyaka myinshi iyo dosiye imaze ntacyo ikorwaho cyane ko impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe mu 2009.

Uyu mugabo ufungishijwe ijisho mu Bufaransa, yamenyeshejwe n’umugenzacyaha wo muri parike ishinzwe ibyaha by’iterabwoba (PNAT mu magambo magufi) y’i Paris mu Bufaransa ko akekwaho jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye mu Rwanda mu 1994.

Iyo parike yatangiye gukora anketi kuri Kamali mu 2009 biturutse ku kirego yari imaze gushyikirizwa muri Gashyantare uwo mwaka n’umuryango CPCR.

Ikirego yabwiwe ni uko

“yagize uruhare mu buhotozi bw’Abatutsi, gusahura no gusenyera Abatutsi, no guhamagarira rubanda muri za mitingi kwibasira Abatutsi.”

Bityo mu guhatwa ibibazo n’umugenzacyaha yongeyeho ko  akekwaho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda).

Mu itangazo yashyize ahagaragara, PNAT ivuga ko yagiye kenshi gukora anketi no mu Rwanda, muri Mali no muri Benin. Ariko ntisobanura niba Kamali yarabaye no muri ibi bihugu bibiri bya nyuma.

Inkuru VOA ikesha ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, ni uko Kamali yahakanye ibyo ashinjwa, akavuga ko ari umwere. Nyamara umugenzacyaha yafashe icyemezo cyo kumufungisha ijisho, aho kumushyira muri kasho. AFP ivuga ko yashatse abanyamategeko bunganira Kamali ariko banga kugira icyo batangaza.

Kamali Isaac ni muntu ki?

Kamali Isaac yavukiye muri Gitarama mu 1949. Yahungiye mu Bufaransa, bwamuhaye ubwenegihugu mu 2002. Mu 2003, urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Gitarama rwamuhamije ibyaha bya jenoside adahari, rumukatira igihano cyo kwicwa. Cyahindutsemo icyo gufungwa burundu, icy’urupfu kimaze gukurwa mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Mu 2004, u Rwanda rwasohoye impapuro mpuzamahanga zo gushakisha no guta muri yombi Kamali Isaac. Mu 2007, rwasabye Ubufaransa ku mugaragaro kohereza Kamali mu Rwanda. Mu 2008, ubutabera bw’Ubufaransa bwamutaye muri yombi, bumuburanisha kuri iki cyifuzo cy’u Rwanda, nyuma buza kugitera utwatsi.

Si ubwa mbere Isaac Kamali afatwa n’inzego z’ubutabera, kuko muri Nyakanga 2007 nabwo yigeze gufatwa ubwo yageragezaga kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inzego z’ubutabera za Amerika zaramufashe ariko ahita yoherezwa mu Bufaransa kubera ubwenegihugu bw’icyo gihugu yabonye mu 2002. U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda cyakora ubutabera bw’u Bufaransa bubitera utwatsi ndetse nyuma y’igihe aza kongera kurekurwa.

Kamali Isaac abaye uwa gatatu ukomoka mu Rwanda urimo uburana mu Bufaransa ibyaha bya jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubanza rwa Muhayimana Claude, wari umushoferi muri hoteli yitwa Guest-House yo ku Kibuye, ruzaba kuva ku italiki ya 22 y’ukwa 11 kugera kuri 17 y’ukwa 12 muri uyu mwaka. Naho urwa Bucyibaruta Laurent, wahoze perefe wa Kibungo, ruzaba mu kwezi kwa gatanu k’umwaka utaha w’2022.

Umuyobozi wa CPCR Alain Gauthier ahereye ku ikurikiranwa rya Kamali yibaza niba byaratewe n’ isezerano rya Perezida Emmanuel Macron ryo gukurikirana abakekwaho jenoside bahungiye mu Bufaransa, agakomeza anibaza niba ko ubutabera bugiye kwihutishwa, akagira ati ” Uko byamera kose twe twishimiye ayo makuru nubwo tukiri kure yo kuba twagera mu rukiko rw’ubujurire.”

Deus Ntakirutimana