Jenoside: Hamenyekanye igihe urubanza rwa Muhayimana Claude ruzabera

Urubanza rwa Muhayimana Claude, wari umushoferi muri hoteli yitwa Guest-House yo ku Kibuye, ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hamenyekanye igihe ruzabera.

Urwo ruabanza ruzaburanishirizwa mu  rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) mi Bufaransa kuva ku itariki ya 22 y’ukwa 11 kugera kuri 17 y’ukwa 12 muri uyu mwaka w’2021 nkuko bigaragara mu nkuru ya AFP.

rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) mi Bufaransa ruritegura kuburanisha urubanza rwa Muhayimana Claude ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Muhayimana akekwaho ubwo bwicanyi ngo yaba yarakoreye ahantu hatandukanye mu mujyi wa Karongi icyo gihe hitwaga Kibuye.

Umunyamakuru wa Thesourcepost.com yasuye utwo duce tuvugwa, aganira n’abantu batandukanye ndetse anakusanya bimwe mu bimenyetso bigaruka kuri jenoside yagiye ihavugwa. Bimwe bigaragara mu mafoto(twatangaje, ibindi bizabageraho mh nkuru).

Utwo duce ni Home Saint Jean, Stade Gatwaro, i Nyamishaba, Kiliziya Gatorika ya Kibuye n’ahandi.

Muhayimana ni muntu ki? Akurikiranweho iki?

Muhayimana Claude yavutse mu 1961 ku Kibuye aza guhabwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010 . Atuye ahitwa Rouen (Seine-Maritime),mu Bufaransa.

Mu bihe bitandukanye yagiye agezwa imbere y’ubutabera. Kuwa 27 Nzeri 2017, umushinjacyaha w’Urukiko rwisumbuye rw’i Paris yatangaje umwanzuro we wo kudakurikirana mu butabera bimwe mu byaha Muhayimana akekwaho. Ni nyuma yuko ihuriro ry’imiryango iharanira kugeza mu butabera abakoze Jenoside bari mu Bufaransa (CPCR) ryari ryaramutanzeho ikirego kuwa 04 Kamena 2017.

Nubwo umushinjacyaha yafashe icyemezo cyo kudakurikirana mu butabera bimwe mu byaha Muhayimana akekwaho, yasabye umugenzacyaha (investigative judge) ko urubanza rwa Muhayimana rwaburanishwa na Cour d’Assise de Paris, akaburana ku byaha bisigaye.

Iki cyemezo cy’umushinjacyaha kivuga ko Muhayimana atazakurikiranwaho ibyaha byakorewe kuri Kiliziya ya Kibuye, kuri Home Saint Jean no kuri Sitade Gatwaro mu mujyi wa Kibuye ku matariki ya 17 na 18 Mata 1994.

Nyamara ariko, ibimenyetso bitangwa n’abamubonye imbonankubone(ni ibyatangajwe na Komisiyo y’u Rwanda yo kurwanya jenoside) bigaragaza ko Muhayimana yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi kuri Kiliziya ya Kibuye, kuri Home Saint-Jean no kuri Sitade  Gatwaro mu Mujyi wa Kibuye aho ibihumbi by’abagabo, abagore n’abana biciwe abandi benshi bagakomereka ku matariki ya 17, 18 na 19 Mata, ndetse no mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu bice bya  Bisesero hagati y’itariki 10 Mata na 30 Kamena 1994.

Iyo komisiyo ivuga ko Muhayimana ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside muri Kibuye, kimwe na Niyitegeka Eliezer, Kayishema Clément, Ruzindana Obed na Musema Alfred bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Yungamo ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Muhayimana yari umushoferi  kuri Guest house ku Kibuye. Yatwaye abicanyi, abasirikare n’abasiviri abajyana mu Bisesero ahiciwe ibihumbi by’Abatutsi. Yagize uruhare ruziguye mu iyicwa ry’Abatutsi  kuri Kiliziya ya Kibuye ku itariki ya 17 Mata 1994 na 18 Mata 1994 muri Sitade Gatwaro.

Akurikiranweho icyaha cya Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Muhayimana yagiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside, atura mu Bufaransa kugeza ubu, aho yakoraga nk’umukozi w’umujyi wa Rouen ushinzwe isuku mu muhanda kuva mu 2007.

Kuwa 13 Ukuboza 2011, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rwanasabye u Bufaransa ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Inzira z’amategeko

Kuwa 13 Ukuboza 2011, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Claude Muhayimana kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunasaba ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Nyuma y’izo mpapuro zo kumuta muri yombi, yarafashwe ahatwa ibibazo hanyuma afungwa by’agateganyo. Nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Nyuma, urugereko rw’ubugenzacyaha rw’urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rwahaye agaciro ubusabe bw’iyoherezwa rye mu Rwanda.

Uru rugereko rwanzuye ko « ibisabwa n’amategeko kugira ngo yoherezwe kuburanira mu Rwanda byose byuzuye, ko ibyo aregwa bidafite aho bihuriye n’impamvu za politiki ahubwo ari ibyaha, ko kandi ubutabera bw’u Rwanda bufite ubushobozi bwo kubahiriza amahame remezo y’imigendekere myiza y’urubanza n’ay’uburenganzira bw’uregwa nk’uko nk’uko biteganwa muri politiki mpuzamahanga y’u Bufaransa ».

Rwananzuye kandi ko nubwo Muhayimana yari yarabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa, bitabuza ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda hakurikijwe amategeko y’u Bufaransa, kubera ko igihe ibyaha ashinjwa byakorewe mu 1994 yari Umunyarwanda.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Rouen rwagombaga gutangaza umwanzuro warwo nyuma y’iminsi ubujurire butanzwe. Kuva ubwo, ubujurire bwahagaritse inzira z’iyoherezwa rye mu Rwanda.  Nubwo urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwemeje bwashimangiye umwanzuro w’urugereko rubanza, byarangiye hemejwe ko Leta y’u Bufaransa ari yo igomba gufata umwanzuro wo kwemeza iyoherezwa rya Muhayimana mu Rwanda.

Kuwa 11 Nyakanga 2012, Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rw’u Bufaransa  rwatesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Rouen. Uru Rukiko rwavuze ko ari icyemezo kidashingiye ku amategeko kandi ko urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rutabanje gusuzuma neza niba uwagombaga koherezwa mu Rwanda yari guhabwa ubutabera buboneye ndetse n’uburenganzira bw’abaregwa».

Ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda bwahise bujya mu biganza by’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris kugira ngo rwongere rubusuzume.

Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2013, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwongeye kwemeza ko Muhayimana yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uru rukiko rwari rwizeye ko Muhayimana azahabwa ubutabera bwiza mu Rwanda. Ariko iki cyemezo ntabwo cyari ndakuka kuko abunganiraga Muhayimana batangaje ko bagiye kujuririra iki cyemezo.

Ku itariki ya 26 Gashyantare 2014, Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwa Paris narwo rwanzuye ko Muhayimana, wabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010, ukorera umujyi wa Rouen, adashobora koherezwa kuburanira mu Rwanda ruvuga ko ubusabe bw’u Rwanda bwakozwe hashingiwe ku mategeko yagiyeho nyuma y’igihe ibyaha ashinjwa byakorewe.

Ariko, ku itariki ya 09 Mata 2014, yafashwe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa i Rouen kugira ngo aburanishwe n’inkiko z’u Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo fatwa ryakurikiranye n’ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera(CPCR).

Kuwa 03 Mata 2015, urugereko rw’ubugenzacyaha rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwafashe icyemezo cyo kurekura Muhayimana by’agateganyo ruvuga ko rwizeye neza ko bitazateza ikibazo ko uregwa yaburana adafunze.

Urubanza rwa Muhayimana ruzakurikirwa n’urwa  Bucyibaruta Laurent, wahoze perefe wa Kibungo, ruzaba mu kwezi kwa gatanu k’umwaka utaha w’2022.

Aho stade Gatwaro yari yubatse ubu bubatse ibitaro bya Kibuye
Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rw’i Nyamishaba
Icyapa kiranga urwibutso rwa jenoside ruri i Gatwaro ahahoze sitade
Ibitaro bya Kibuye birimo urwibutso rwa jenoside
Umujyi wa Karongi ahagarukwaho cyane mu bishinjwa Muhayimana
Mu bitaro bya Kibuye ahari ikirango cya jenoside yakorewe abatutsi
Nyamishaba igaragara ku ruhande rw’ikiyaga cya Kivu
Home Saint Jean ahavugwa uruhare rwa Muhayimana muri Karongi
Kiliziya ya Kibuye, hafi y’ahabereye jenoside ikomeye muri Karongi
Ahari Stade Gatwaro habereye jenoside ikaze
Urwibutso rwa jenoside ruri muri Home Saint Jean.
Muri ADEPR Gatwaro hubatswe urwibutso rwashyinguyemo imibiri y’abatutsi biciwe muri Sitade ya Gatwaro
Urwibutso rwa Nyamishaba
Icyapa mu mujyi wa Karongi
Ikirango cya jenoside kiri mu bitaro bya Kibuye ahahoze stade Gatwaro
Home Saint Jean i Karongi
Inzu Muhayimana yari atuyemo mbere no muri jenoside
Amashuri ya Nyamishaba muri Karongi
Amazina y’abatutsi biciwe muri stade ya Gatwaro
Umujyi wa Karongi i Bwishyura
Urwibutso rwa Jenoside ruri kuri Paruwasi Gatolika ya Kibuye
Ikirango cy’urwibutso rwa jenoside yakorewe ku kiliziya ya Kibuye na Home saint Jean
Inzu ya Muhayimana yaje gutezwa cyamunara
Ahahoze Guest House ya Kibuye aho Muhayimana yakoraga mu gihe cya jenoside
Inyubako yahoze ari iya Muhayimana yari ituranye neza na Stade Gatwaro

           

Amafoto(Deus Ntakirutimana)

Inkutu: Deus Ntakirutimana