Ukuri ahabona: Perezida Kagame na Museveni ku icumbagira ry’umubano hagati y’ibihugu bayobora

Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda usa n’ukiri kure gusubira ku murongo kuko abayobozi bombi bitana ba mwana ku migenderanire icumbagira hagati yabyo.

Perezida Museveni abona ko agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kava ku ruhande rw’u Rwanda, kandi ko n’ibyo kubumvikanisha byahagariwe na Angola ntacyo byagezeho kubera u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo France 24, Perezida Museveni avuga ati: “Genda ubaze uwafunze umupaka, si njyewe wawufunze . Twagiranye ibiganiro, hashize igihe, duhagarikiwe na Angola, hashize imyaka mike, sindabona imipaka ifungurwa”.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyumweru, Perezida Paul Kagame yagirije Uganda ko iha ubufasha burimo ubuhungiro abashaka guhungabanya u Rwanda.

Umunyamakuru yabwiye umukuru wa Uganda ko Perezida Kagame abona Museveni nk’uwigira ko ari we mukuru w’akarere, agashaka gutoteza abandi bategetsi, Museveni abyamaganira kure.

Ati: “Ntoteza gute? N’ibiki nkora mu gutoteza? Yagombaga kukubwira uburyo dutoteza abandi”.

Perezida Kagame abona ko hari ibikorwa by’akarere bihagarariwe na Uganda bigamije gukumira u Rwanda, aho agatanga akarorero k’ibarabara ritegekanijwe kwubakwa rigahuza Uburundi na Uganda riciye muri Tanzania.

Ati: ” Wumva ngo hari imihanda ibangikanye na Tanzania ikajya i Burundi, ubu icyo iba igamije ni ukugira ngo u Rwanda rwo baruce iruhande.

“Ni byinshi cane, bisa n’ibitagabanuka, bisa nk’aho ari umurongo wa politike uriho, watanzwe, ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure”.

Hagati aho, Perezida Kagame avuga ko U Rwanda ruri gukora byinshi kugira ngo umubano usubire kuba mwiza hagati yarwo n’u Burundi hamwe na Repubulika ya demokarasi ya Congo, akavuga ko ibibazo hagati y’ibi bihugu bituranye n’u Rwanda “bigenda bikemuka”. (BBC).