RIB yafunze Dr Kayumba umuyobozi w’ishyaka RPD

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu itangazo RIB yashyize ku rubuga rwayo rivuga ko yamufunze nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha bitandukanye yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro mu gihe hategerejwe ko dosiye ye ishyikirizwa ubugenzacyaha.

 

Dr Kayumba afunze nyuma yuko ahamagajwe na RIB mu wandiko rwo ku wa 7 Nzeli 2021 rwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, RIB isaba Dr Kayumba kwitaba kuri uyu wa Gatatu.

Iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 8 Nzeli 2021 ku isaha ya saa tanu (11h00) za mu gitondo.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry,  yavuze ko Dr Kayumba yahamagajwe mu rwego rw’iperereza, ko icyo yahamagarijwe kiramenyeshwa nyiri ubwite.

Si ubwa mbere Dr Kayumba ahamagajwe na RIB kuko no muri Werurwe 2021 yasabwe kwitaba kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy’umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

Mbere yaho yari yafunzwe akekwaho icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Kayumba yashinze ishyaka rya politiki riharanira demokarasi mu Rwanda RPD (The Rwandese Platform for Democracy).

Yavuze ko kimwe mu byamuteye kurishinga ari bimwe mu bibazo icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje mu Rwanda ndetse n’ibindi bishingiye ku mateka yakunze kuranga igihugu mu bihe byashize. Avuga ko ari ngombwa ko haba impinduka muri demokarasi kuko ngo ibiriho bikorwa mu buryo yita ko “bucumbagira”.