Leta yorohereje abaturage baburaga indangamuntu bakagorwa no kubona izizisimbura
Leta y’u Rwanda ibicishije mu mushinga w’indangamuntu yatangije uburyo bworohereza Abanyarwanda babuze indangamuntu kubona izindi mu buryo bworoshye.
Ubu buryo bushya ngo ni ubwo kubavuna amaguru mu ngendo bakoraga bajya gushaka izindi ndangamuntu. Izo nzira zirimo kuzenguruka mu tugari twose tugize umurenge tw’umurenge yayifatiyemo.
Basabwaga kandi kujya kuri polisi no mu murenge bafatiyemo iyo ndangamuntu. Ariko izo nzira baziruhuwe, nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu.
Guhera igihe ryasohokeye hagati muri iki cyumweru, ufite ikibazo cy’indangamuntu azajya yiyambaza serivisi z’Irembo, nyuma ayifatire ku murenge atuyemo, atiriwe akora ingendo nk’izakorwaga mbere.
Ni muri urwo rwego aho abataye indangamuntu bafatiraga izindi ku biro by’Umurenge wa Gitega ngo hatazongera gutangirwa izi ndangamuntu.
Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage kubona serivisi nziza, ziboroheye kandi ku gihe.
umuntu aramutse ataye iyakabiri(2) byajyenda bite x cg iyagatatu(3)
Nibaturuhure kuko byari bikabije pe, nkubu nayitaye mukwa 7 ark nanubu ntarayibona.