Leta yahagurukiye abamamyi ‘bajujubya’ abahinzi bakabakenesha

 

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’iyubutegetsi bw’Igihugu barasaba abahinzi kwirinda abamamyi babubikaho urusyo ku musaruro w’igihembwe cy’ihinga A kirangiye kandi bakiga umuco wo guhunika mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’amapfa, ku kibazo cy’ aba bamamyi ngo ntibazihanganirwa.

Mu kiganiro izi minisiteri zombi zagiranye n’abanyamakuru zavuze ko kubera ikibazo cyabamamyi bubikira umuturage bakamwibikaho urusyo mu biciro bamuguriraho, ariyo mpamvu Leta yinjiye mu gushyiraho ibiciro.

Minisitiri w’ubuhinzi n’bworozi yavuze ko abamamyi muri iyi minsi bateye, bagahubirana umuhinzi bakamugurira ku giciro gito kiruta ibyo yashoye ahinga, bityo umuhinzi nawe agasigara mu gihombo ku buryo bishobora kumuca intege zo gukomeza ubuhinzi bwe.

Minisitiri Dr. Mukeshimana Geraldine yavuze ko ibi byatumye Leta yinjira mu gushyiraho ibiciro kugira ngo abahinzi batagwa mu gihombo.

Ati “Rwose murabizi yuko dukorana na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano, ibiciro bigatangazwa, Tugakorana n’abikorera ku giti cyabo bakajya ahantu hanini hari umusaruro kugira ngo tugabanye abamamyi. Abamamyi iyo baje babagurira kuri make, niyo mpamvu mubona leta iba iri muri gahunda zo gushyiraho ibiciro fatizo kugira ngo byibuze umuntu wahinze ntazigere agurisha kugiciro kiri munsi yibyo yashoye.

Uretse gusaba abahinzi kwirinda abamamyi, banasaba ko umuhinzi akwiye kujya afata umusaruro neza mu rwego rwo kubika ibizabagoboka mu gihe havutse ibibazo, tari ukugurisha gusa kuko hari uduce tumwe na tumwe tw’igihugu twagaragayemo ikibazo cy’inzara cyane mu burasirazuba bw’u Rwanda nko mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis avuga ko ari inshingano za leta mu gukangurira abahinzi guhunika no gufata neza umusaruro wabo, kugira ngo hatazagira ibipfa ubusa.

Atanga urugero ko muri iki gihembwe cy’ihinga habonetse umusaruro mwinshi w’ibirayi, kandi ko hari ibihugu by’ibituranyi byagemurwagamo ibyo birayi bitakijyamo bityo ko uwo musaruro abahinzi bagomba kuwufata neza, bakawurinda abamamyi babagurira ku giciro gito no guhunika ndetse no gufata neza usigaye.

Minisitiri Kaboneka ati “Turabasaba kwita ku musaruro kugira ngo bakawufata neza bakawugurisha, ariko bagashobora no gusagurira nabo icyo babika cyazabatunga.”

Mu minsi ishize nibwo havutse ikibazo cyuko abaturage binubira igiciro bagurirwagaho ku musaruro w’birayi aho bavugaga ko ikilo kimwe bagurirwa ku mafaranga 70, nyamara ntibihure n’imbaraga baba bashoye mu kubihinga. Aha leta yavuze ko byatewe nabo bamamyi ikomeza kwikoma ndetse bamwe batangiye gufungwa abandi bacibwa amande y’amafaranga.

Mbarushimana Jean Paul

1 thought on “Leta yahagurukiye abamamyi ‘bajujubya’ abahinzi bakabakenesha

  1. Tuzaba tureba ko bashyiraho igiciro cy’Ikawa gifatika hakiri kare, bitabaye ibyo izange nzareba uko mbigenza da!

Comments are closed.