Muri gereza zo mu Rwanda habera umugoroba w’ababyeyi, ni iki igihugu kiwungukiramo?
Akarere gafite imirenge 15, kabara n’uwa 16 utazwi ugizwe n’imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ihaherereye, muri iyi nyubako ngo usanga hari gahunda zitandukanye zihabera kimwe nk’izibera hanze yayo, zirimo umugoroba w’ababyeyi kandi ngo bigaragara ko zifasha igihugu muri gahunda zacyo zitandukanye.
Abajya mu minsi mikuru muri gereza bajya babakiriza imbyino n’indirimbo, burya ngo biba bije bikurikira izindi gahunda bakora zirimo uwo mugoroba w’ababyeyi, urwego rubashinzwe; rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwemeza ko zitanga umusaruro aho bagororerwa no ku gihugu muri rusange.
Abari hanze ya gereza bahurira muri uyu mugoroba bavuga ku iterambere, barebera hamwe ibibazo byugarije umuryango, amakimbirane yo mu ngo n’uko yakemuka, no muri gereza ngo haba hari ibibazo bikemukira muri uyu mugoroba w’ababyeyi.
Ibi byemezwa na SIP Pelly Gakwaya Uwera, ushinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire muri RCS (Director of Gender Mainstreaming), yabikomojeho mu ihuriro ry’abacungagereza b’abagore rizamara iminsi ibiri ryatangiye ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018. Iri huriro rirafasha kugaragaza ibyo aba bagore bagezeho n’ibibazo bikibaziga n’uburyo bwo kubyivanamo, hatezwa imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzunaye mu kazi kabo.
Muri rusange ngo abitabira uyu mugoroba uba ku mpande ebyiri hagati y’abakozi ba RCS n’abagororwa ngo watanze umusaruro.
Ati “ Yaba abakozi ba gereza, kugirango abagororwa nabo ngo badacikwa na gahunda za leta barawukora….”
Ikiba kigamijwe ngo ni ukugirango batazasanga abandi barabasize muri gahunda za leta, mu gihe bazaba bafunguwe. Ibyo babikorera mu midugudu yabo baba bafite muri gereza.
Ku bijyanye n’umusaruro ngo uragaragara, ati “ Ahari abantu ntihabura uruntururuntu, nabo bajya bagirana ibibazo, ariko kuva umugoroba w’ababyeyi watangira byatweretseko ari ikintu cyiza, kuko nta makimbirane bakigirana nk’abantu bari hamwe, hari igihe uburoko bwabaryaga, umwe akaba yakwiyenza ku wundi, bagatangira kuvuga iby’imiryango yabo basize hanze, ariko ubungubu, kuva watangira byatanze umusaruro, kuko usanga nta bibazo bigihari n’akavutse bakagakemurira mu mugoroba w’ababyeyi ugasanga biratworohereza nkatwe b’abakozi.”
Muri gereza z’abagabo hajyamo abagabo n’abagore, ariko mu z’abagore ngo hajyamo abacungagereza z’ abagore gusa.
SIP Uwera akomeza avuga ko muri uwo mugoroba bibafasha kubigisha kwirinda kwishora mu bikorwa biteye isoni, bereka abo babyeyi amateka mabi bagiye kuraga imiryango yabo. Aha akomoza kubereka buryo bidakwiye ko Umunyarwandakazi acuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.