Papa Francis yagize icyo avuga ku bapadiri 10 baherutse gufungwa muri Congo
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasabye abantu kwirinda ubwoko bwose bw’ihohoterwa, ni nyuuma yuko abapadiri 10 batawe muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida wa Congo Joseph Kabila yabaye ku cyumweru gishize.
Aba bapadiri batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari kumwe kandi n’abaturage basaga 200 bari muri iyo myigaragambyo .
BBC yatangaje ko Kiliziya Gatolika muri iki gihugu ari yo yahamagaje imyigaragambyo yo kwamagana uyu muyobozi warangije manda zigenwa n’amategeko ariho muri iki gihugu mu mwaka w’2016.
Abantu batandatu bishwe ku murwa mukuru Kinshasa, igihe polisi yakoreshaga ibyuka biryana mu maso n’amasasu mu gukwiza imishwaro abari muri iyi myigaragambyo yakozwe no mu tundi duke twa Congo, ku Cyumweru tariki ya 21.
Papa Francis yamaganye iki gikorwa, agira ati “ Ku bijyanye n’imyigaragambyo yamaganaga Perezida Kabila, yafatiwemo abapadiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu bagomba kwirinda ihohoterwa mu bwoko bwose. Kiliziya nta kindi ishyira imbere uretse gutanga umusanzu wayo ku mahoro n’icyiza rusange.”
Uretse abapadiri ngo hari n’ababikira babiri batawe mu yombi nkuko ,Umuyobozi w’ishyirahamwe riharanira ubutabera muri iki gihugu Georges Kapiamba (Congolese Association for Justice) yabitangarije radiyo Okapi ya Loni.
Ati “Tumaze kumenya abapadiri 10 bafashwe barimo Padiri Dieudonne Mukinayi wo kuri paruwasi ya Binza Ozone. Afungiwe mu nzu y’umutegetsi ari muri leta kimwe n’abakirisitu 8,”
“Ku makuru dufite, bakomeje guhohoterwa. Imyenda yabo yaciwe . Ntawe uzi irengero ry’ababikira 2, abantu 257 bari mu myigaragambyo bafashwe, bakaba bafungiwe muri kasho zitandukanye za Kinshasa”.
Umutwe w’abalayiki “Lay Coordination Committee”, ishami rya kiliziya Gatolika , niwo wasabye ko haba imyigaragambyo mu gihugu cyose, kugira ngo basabe ubutegetsi bushyire mu bikorwa amasezerano yasinywe hagati ya leta n’amashyaka bitavuga rumwe tariki ya 31 Ukuboza 2016.
Muri ayo masezerano yahagarariwe na Kiliziya Gatolika Kabila yagombaga gutegura amatora mu mwaka w’ 2017.