Ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro ntibwemeranywa n’abitirira abantu bamwe imisanzu itangwamo

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development Fund buratangaza ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeje kwitabira gutanga inkunga yabo muri iki kigega, bukavuga ko kwitirira  abantu bamwe imikoreshereze y’amafaranga atangwamo, ari ikinyoma.

Umuyobozi mukuru w’iki kigega, Jack Kayonga yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018, ubwo umuryango Bufmar watangaga umusanzu w’ amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 muri iki kigega, yiyongera ku yandi miliyoni 3,4 abakozi b’uyu muryango batanze mu mwaka w’2014.

Umuyobozi wa Bufmar Rwagasana Ernest yavuze ko batanze iyi nkunga mu rwego rwo gukomeza igikorwa yita ingirakamaro, Abanyarwanda bitangirije.

Ati “ Twayatanze mu rwego rwo gukomeza iki gikorwa cy’ingirakamaro Abanyarwanda bitangirije mu nyungu zabo, bagamije guteza imbere igihugu cyabo.  Twabikoze  kuko biri mu ntego zacu, zo kureba icyateza imbere Abanyarwanda mu mibereho myiza, kuko twemera ko ak’imuhana kaza imvura ihise.”

Kayonga avuga ko Abanyarwanda bakomeje gutanga umusanzu wabo, kandi ko aya mafaranga akoreshwa mu buryo bugamije guteza imbere igihugu.

Asaga miliyari 47 yageze muri iki kigega

Ati “ Hamaze kugeramo asaga miliyari 47 kandi mu nshingano zacu harimo kubyaza umusasuro aya mafaranga ngo yunguke.”

Akomeza avuga ko bayaguriza banki zitanga inyungu ya 10% mu mwaka ndetse na leta. Ni muri urwo rwego agera kuri 70% yayo yagurijwe za banki.

Amafaranga ni ay’Abanyarwanda bose ntabwo ari ay’abantu bamwe nkuko hari ababivuga

Ku bavuga ko aya mafaranga yiharirwa n’abantu bamwe ngo bayakoresha mu nyungu zabo bwite, Kayonga avuga ko ari ibinyoma, ku buryo ngo ukeneye kumenya imikoreshereze yayo n’uburyo iciye mu mucyo yabyerekwa.

Ati “ Ibyo biroroshye ni bajye no ku rubuga(Website) zacu barebe. Icyangombwa ni ukwerekana uko ayo mafaranga akoreshwa(accountability), ntabwo ari ikigega cyashyiriweho abantu bamwe, cyashyizweho mu nyungu z’Abanyarwanda bose, ni ikigega cya leta.

Anavuga ko buri wese ubishaka yakwerekwa imikoreshereze y’aya mafaranga.

Ati “ Ni ikigega Inteko Ishinga amategeko yatubaza uko dukoresha amafaranga yatanzwe, tukayibyereka. Ni ikigega urwego rw’Umuvunyi rutubaza uko dukoresha amafaranga yatanzwe, ni ikigega, ushinzwe kugenzura imari ya leta(Auditor General )  na we afite uburenganzira bwo kugenzura imikoreshereze yayo. Amafaranga yose nit we  tuyacunga, agashorwa mu bikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu, kandi dufite inshingano zo kubitangariza Abanyarwanda bose.”

Ikigega Agaciro Development Fund, cyashyizweho mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta, Abanyarwanda babigizemo uruhare no kwihesha agaciro batarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.

Ni icyifuzo cyatekerejwe n’Abanyarwanda ubwabo, kiza kwemezwa mu Nama y’umushyikirano mu mwaka wa 2011, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 23 Kanama 2012.

Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibyiciro bitandukanye kuri uwo munsi bahise bashyiramo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200, mu gihe  n’abandi bakomeza kugenda batangamo umusanzu wabo.

Muri Werurwe 2017, ni ukuvuga hashize imyaka itanu iki kigega gishinzwe , hari hamaze kugezwamo asaga miliyari 35 ndetse yaranungutse asaga miliyari 8.

Hejuru ku ifoto: Inyubako ya Kigali Convention Center igaragaza uburyo Abanyarwanda bari kwigira