Kigali: Umujyi ucungiwe umutekano mu buryo budasanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Si henshi hakunze kugaragara camera ku mihanda yo hirya no hino mu bihugu cyane cyane mu mijyi, ibi ariko ntibivuze ko ibihugu byinshi ku Isi bitazifashisha mu gucunga umutekano wabyo, ahubwo usanga zibifatiye runini. U Rwanda narwo ntirwasigaye inyuma mu gutera iyi ntambwe idashidikanywaho mu kubumbatira umutekano ku Isi.

Hirya no hino mu bihugu usanga umutekano ari ingume, ndetse rimwe ukumva ko hari abafatiwe mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano, bafashwe na Camera [zihishe] zigenda zishyirwa ku nyubako no ku mihanda, bigatuma bashakishwa bagakanirwa urubakwiye.

Kwifashisha camera mu gucunga umutekano si igikorwa cya vuba aha, kuko byatangiriye mu Budage mu 1942 hagenzurwa ibijyanye n’izamurwa mu kirere ry’icyogajuru V-2. Mu Rwanda naho zirahari kandi ku bwinshi cyane ku mihanda[mu mujyi wa Kigali] zunganira polisi y’igihugu mu gucunga umutekano kuko ngo hari aho itabonaga neza ibiwuberamo kubera ko iryo koranabuhanga ritari rihari. Ni bwo mu mwaka w’2013 zatangiye gushyirwamo mu mujyi wa Kigali ngo zigaragaze kuyifasha gutanga amakuru ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Polisi yigeze gutangaza ko umuntu ashobora kwiba ikinyabiziga runaka, akagaragara mu mashusho yafashwe n’izi camera, akaba yafatwa.

Ubwoko bwa camera zireba mu byerekezo bine

Camera ni igikoresho cy’ikoranabuhanga kigizwe n’ikimeze nk’amaso kireba ibibera aho gifite ubushobozi bwo kureba, amashusho cyakiriye akoherezwa mu mashini yabuwenewe inayabika, ushinzwe kuyikurikirana akareba ibyo iri kwerekana kuri mudasobwa, ku buryo anayashaka yasubiza inyuma akareba ibyafashwe nuko byagenze.

Hirya y’iterambere ry’uyu mujyi rigizwe n’inyubako Abanyarwanda batarotaga mu myaka yashize, imihanda ya kaburimbo kandi minini, mu mujyi wa Kigali Camera zigaragara ku mihanda zifashishwa mu gucunga umutekano[CCTV Camera) ziri mu bwoko butatu, harimo izizengurutsa ndetse n’izindi zifite ibyerekezo bine zirebamo n’izindi nini ziri mu mihanda minini, nko ku Gishushu ndetse no mu kanogo.  Muri rusanze camera zigaragara ziri hafi y’inyubako zihuriramo abantu benshi, nka hoteli[Kigali Convention Center(KCC), Serena, Marriot] izikoreramo inzego za leta, sitade n’ahandi.

Bigitangira hamanitswe muri ayo masangano y’imihanda n’ahari inyubako zihuriramo abantu benshi, camera zitizengurutsa zireba mu byerekezo bine. Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga yigaga ku bukungu bwa Afurika (World Economic Forum) muri Gicurasi 2016, hashyizwe kuri iyo mihanda n’inyubako, camera zizengurutsa, ndetse zifite n’aho kuvugira ku  buryo umuntu ashobora kuzifashisha mu gutabaza n’ibindi.

Ubusanzwe camera zifasha mu gucunga umutekano, ndetse n’aho ziri usanga abantu bigengesera mu bijyanye no kwiba, cyangwa gukora ikindi gikorwa cyose cyabagiraho ingaruka.

Izi camera zifasha mu gucunga umutekano mu buryo butandukanye, zifatanyije n’izishyirwa ku nyubako z’abantu ku giti cyabo. Urugero ni iziri kuri CHIC zafashije mu kubona abatwitse abana bo ku muhanda bararaga hafi y’iyi nyubako nini ikorerwamo ubucuruzi. Ibi bigaragaze ko hari n’andi makuru zishobora kuba zaratanze.

Zagiye zifashishwa kandi mu kureba abandi bakora amakosa atandukanye, urugero ni abantu baherewe ruswa hafi ya KCC, baje kubyemera bakanahanwa.

Izi camera zifasha mu gucunga umutekano mu nzu z’ubucuruzi nka supermarches, aho ugerageje kwiba ibihacururizwa afatwa n’ababa bazikurikirana. Hari ndetse n’izifashishwa ahahuriye abantu benshi, nko mu imurikagurisha n’ahandi.

Hari n’abavuga ko izi camera zagize uruhare mu guhangana n’abateraga gerenade mu mujyi wa Kigali[igikorwa cyakozwe hirya no hino mu myaka yashize], zahanganye nabyo ku bufatanye bwazo n’inzego z’umutekano, dore ko mu mijyi ikomeye ku Isi guhungabanya umutekano wayo, hari abahanga babanza kuzica.

Hagati mu mujyi wa Kigali higeze kuvugwa abambura abandi telefoni, ariko usanga byaracogoye, nabwo bivugwa ko izi camera zabigizemo uruhare.

U Rwanda ni igihugu gifite umutekano nkuko bigaragazwa n’ibyegeranyo bitandukanye byakozwe n’imiryango mpuzamahanga. Muri iki gihugu usanga abantu bagenda mu ijoro ntacyo bikanga, abanyamahanga batembera, bitandukanye no mu yindi mijyi muri Afurika no ku Isi, wumva ngo umunyamahanga runaka yiciwe mu mujyi uyu n’uyu arashwe n’abantu batazwi. Uyu mutekano nawo ugirwamo uruhare n’izi camera.

Polisi yigeze gutangaza ko zizongerwa mu mihanda ngo ziyifashe guhangana n’ibyaha bitandukanye bikorerwa mu mihanda. Ibi bivuze ko zishyizwe no mu yindi mijyi itandukanye mu Rwanda zatuma u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitengamaye mu kubungabunga umutekano warwo no mu mfuruka zose.

Umutekano ni ishingiro rya byose, kubaho kw’igihugu no gutera imbere, ibi bituma ibihugu bimwe na bimwe bishyira akayabo mu kubungabunga uwo mutekano, igihe n’imburagihe, bivugwa ko Amerika ishyiramo akayabo karuta ingengo y’imari y’ibihugu byinshi ku Isi byishyize hamwe.

1 thought on “Kigali: Umujyi ucungiwe umutekano mu buryo budasanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga

  1. wagombaga kujya gufotora camera nawe ufite camera ifatika. Iyi nkuru ni sawa ariko nta bwo wayihaye igihe, urasa n’uwihuta, nta mafoto meza ayirimo

Comments are closed.