Imvugo ‘turabikurikirana’ numva ari ubupfura bwo kudapfa kuvuga ibintu utazi neza-Dr Nyirahabimana
Si rimwe si kabiri usanga abayobozi basubiza itangazamakuru ko ikibazo runaka abaturage babatumye kubabariza’ bagiye kugikurikirana bakagikemura’, ku rundi ruhande abanyamakuru bavuga ko hari igihe basanga icyo kibazo kitarekemuwe mu gihe runaka abo bayobozi batangaje, hari abakoresha iyi mvugo mu rwego rwo kubima amakuru, ndetse ngo hakaba hari n’ababivuga bigaherera aho.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne avuga ko mu gihe hari umuyobozi usubije itangazamakuru ko ikibazo runaka abajijwe atakizi ariko ko agiye kugikurikirana[ mu gihe atakizi koko, cyangwa atagifiteho amakuru ahagije]asanga ari ubupfura.
Yabitangaje mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye zirimo iz’aka karere ka Kicukiro, inzego z’umutekano, abashinzwe itangazamakuru mu nzego n’ibigo bitandukanye bya leta n’abanyamakuru ku bijyanye n’itegeko ryo gutanga no kubona amakuru ryasohotse mu mwaka w’2013, cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2018.

Dr Nyirahabimana ati “Abanyamakuru bakunze kutunenga imvugo dukoresha ngo ‘turabikurikirana, turabikemura’, ariko hari igihe aguhamagara[umunyamakuru] akakubwira ikintu utari ufitemo amakuru. Aho kuvuga ibyo utazi neza cyangwa utari uzi, njye numva ari ubupfura bwo kudapfa kuvuga ibintu utazi neza. Icyo kibazo ushobora kuba utari ukizi, cyangwa utakizi neza…”
Uyu muyobozi avuga ko mu gihe hari umuyobozi wakoresha izi mvugo ku kibazo azi neza byaba ari amakosa. Ku ruhande rwe ngo iyo abajijwe ku kibazo azi neza ngo atanga amakuru kuko biri mu nshingano ze.

Akomeza agaragaza ko igikwiye mu gihe uwo muyobozi yamenye icyo kibazo, yari akwiye no kugaragariza umunyamakuru wakimubaijije n’abaturage uko kiri gukurikiranwa.
Asanga kandi itangazamakuru iyo rikoreshejwe neza ritanga umusaruro, ryakoreshwa nabi rigasenya, akaba ri ngombwa gukora neza ngo bagere ky musaruro mwiza, kandi ko gukorana neza atari ko ritagaragaza ibitagenda neza. Abwira abayobozi bo muri aka karere ko badakwiye kuritinya ahubwo bakwiye gukora naryo umunsi ku wundi, rikabafasha kugeza ku Banyarwanda ibyo babakorera.
Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique avuga ko bikwiye ko abayobozi batanga amakuru ku kibazo runaka mu gihe bayafite, ariko ngo n’abanyamakuru bari bakwiye kujya bakurikirana amakuru y’ikibazo runaka babajije abayobozi, dore ko ngo bagira akazi kenshi ku buryo bashobora no kwibagirwa gutangariza itangazamakuru uko byakemutse. Ku ruhande rwe na we asanga abazi ikibazo neza babajijwe baba bagomba gutanga amakuru kandi ku gihe.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (

Umunyamategeko w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC), Ibambe Jean Paul avuga ko imvugo kwimwa amakuru ari igihe umuyobozi runaka yabwira umunyamakuru ko atamuha amakuru ku kibazo runaka, cyangwa akarenza iminsi igenwa n’itegeko ryo kubona no gutanga amakuru. Ku basabwa amakuru ngo hari igihe nabo baba bakeneye umwanya wo kuyashaka no kuyegeranya, ariko ngo nabo basabwa kubahiriza igihe ntarengwa kigenwa n’itegeko.
Ntaho ubeshye rwose abayobozi murakora cyane. Ariko mukomeze mukore ubutaha muzagaruke mu ba mbere mu mihigo. Kicukiro koko!!!!!!
Nanjye ntabizi nakubwira ko ngiye kwiyemforuminga nabimenya nkakubwira uko nabikemura. Wagirango nkubeshye ko nkizi kdi ntakizi.
Hazashyirweho umukozi ushinzwe ibibazo by abaturage. Ajye abigezwaho mbere yo kubibwira meya.
Ariko mbona u Rwanda ruyobowe neza rwose. Mu bindi bihugu se wabibaza nde?
Meya wa Kicukiro akorana neza n itangazamakuru n abandi bamurebereho.
Intore z u Rwanda duhaguruke dufashe abayobozi bacu kwiyubakira igihugu tuzaraga abacu. Urakoze cyane Meya
Ariko mbona Mbanda akora neza kimwe n uriya musore uri ku ruhande harya yitwa Ibambe? Bakwiriye kuba abadepite batanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda ni ukuri
Visi Meya ni mwiza rero, mbega inzobe, Ateye nezq mba ndoga Rudakubana
Natwe muzarubarize Meya wacu i Nyamasheke.
Iyi nama ni ingenzi ijye iba mu bigo byose bya leta n abikorera. Iki kinyamakuru ndakibwiye nti bravo.
MurakoraImana ibahe umugisha arikonatwe muzatugereho i Rubavu.
About that i have nothing to tell you our leaders may God bless you all. Warakoze Mana kurema u Rwanda.
Abayobozi beza bahesha igihugu umugisha, kigahinga kikeza.
Hahahahahhahahahhahahajajjajjajajja. Nidukomezw dukorere hamwe. Ariko mwabafotoye neza.
Tuzabikemura, nimutabikemura se?
Ryari se muzabikemura. Umuntu ajye atanga igihe ntarengwa
Ariko Muhire ni muntu ki? Ibi bitekerezo byose wabitanze ryari?
Union fait la force. Na perezida wa Njyanama bajye bamuhata ibibazo. We ubundi si umuyobozi
Meya uri strong yari Kangwagye ndavuga mu miyoborere. Harya babyira leadership. Yarushaga abandi ariko na Leandre umenya yari akaze.
Iki kibazo muzakibaze aba meya bose bo mu Rwanda na ba gitifu.