Uko wareba amanota y’abarangije ikizamini cya leta cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange(Tronc Commun)

Kureba amanota y’Ikizamini cya Leta yasohowe na Rwanda Education Board (REB) ku wa 9 Mutarama 2018 / Check for National Examinations Results from Rwanda Education Board (REB)

Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri: Kuri Interineti no kuri telefoni

  1. Kuri Interineti

    Uburyo bwo kureba amanota kuri interineti

Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza cyangwa icyiciro rusange ukoresheje Interineti kurikiza ibi bikurikira:

 

1) KANDA HANO

 

2) Mu ruhande rw’iburyo, reba ahanditse “Search Results”

3) Hitamo icyiciro umunyeshuri yakoreye ikizamini (P6 cyangwa S3 ) ukandamo hakajyamo akadomo kirabura

4) Munsi yaho ahanditse “Registration No” wandikemo Code (inomero iranga umunyeshuri), urugero abaye yiga mu mwaka wa gatatu[yarakoze ikizamini cy’icyiciro rusange] yiga mu ishuri rimwe ryo mu karere ka Muhanga, shyiramo 0207035OLC001[Iri mu mukara ni nimero y’umunyeshuri wafashwe nta gikurikijwe]

5) Emeza ukanda kuri Enter kuri clavier cyangwa se ukande ku gashushanyo ka loupe ukoresheje imbeba [souris].

 

         2.  Kuri Telefone abarangije amashuri abanza cyangwa icyiciro rusange

 

Uburyo bwo kureba amakuru hifashishijwe telefoni

Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza cyangwa icyiciro rusange ukoresheje Telefone kurikiza ibi bikurikira:

  • Andika SMS : S6+Code (inomero iranga umunyeshuri) cg S3+Code cg se P6+Code[ mu yandi magambo ni ukwandika S6 ugashyiraho nimero yose, imeze itya 0207035OLC001(mu mukara ni nimero y’umunyeshuri) wohereze kuri 489.

Uwigaga mu mashuri abanza, yashyiraho P610103063014(nimero y’umunyeshuri) akohereza kuri 489.

2) Ohereza kuri 489

Ingero:

Andika P603030902020 wohereze kuri 489

Andika S30101010OLC028 wohereze kuri 489

Mu yindi nkuru urabonaho ibisobanuro by’amanota wabonye.

Ntakirutimana Deus