Cladho yizeye ko abaturage batazongera kwita ibyabakorewe ‘ibya leta n’abazungu’

Biciye mu mushinga ‘Citizen Voice Rwanda’[ijwi ry’umuturage] Abanyarwanda bagiye kwegerwa bagire uruhare mu bibakorerwa, igikorwa cyitezweho guteza imbere igihugu biciye mu iterambere kizageraho ku bufatanye bw’abaturage na leta ndetse no kurinda ibyabakorewe kuko nta wundi bazongera kubyitirira.

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere 6 tw’igihugu, muri dutatu twa mbere, ni ukuvuga Musanze Gisagara na Ngororero ushyirwa mu bikorwa na Cladho, mu gihe mu twa Nyagatare, Gatsibo na Rulindo uzashyirwa mu bikorwa na Ajiprodho Jijukirwa.

Mu gutangiza uyu mushinga ku wa Gatatu tariki ya  31 Mutarama 2018, Umuvugizi wa sosiyete sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko hari igihe abaturage bashobora kugira uburangare mu kurinda ibyabakorewe, babyita ibya leta cyangwa iby’abaterankunga[ benshi bakunze kwita abazungu], kuko aribo baba babikoze bitagaragaramo uruhare rugaragara rw’abaturage, ariko ngo biciye muri uyu mushinga bazakangukira kubirinda, no kubikomeraho kuko bazaba biyumvisha uruhare rwabo.

e
Sekanyange Jean Leonard, Umuvugizi wa sosiyete sivile

Ati “Ni umusinga mwiza ku muturage, kuko kumukorera ibyo yumva ko atagizemo uruhare usanga bimugoye kubibungabunga, kuko usanga abyita iby’abaterankunga cyangwa ibya leta, akibagirwa ko ari we bifitiye akamaro. Ni muri urwo rwego twabonye ko tugomba kuganira n’abaturage bakabona ko ibikorwa babikorewe babigizemo uruhare aho kubyita iby’abo bantu, nyamara umuturage ari nawe leta. Hari abashobora kubireka bikangirika bavuga ngo wa wundi bita leta azagaruka abisane, ariko bagiye guhindura imyumvire.”

Mu gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga

Akomeza avuga ko uyu mushinga uzahuza ibyiciro byihariye by’abaturage birimo abahagarariye urubyiruko, abafite ubumuga, abagize njyanama, za koperative, amadini, imiryango ikorana n’abaturage, abahinzi borozi, inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima , abikorera n’inzego z’ibanze n’abahagarariye inama z’ababyeyi mu mashuri bagahabwa umwanya bakagira ijwi, bagatanga ibitekerezo byabo mu bibakorerwa; ibyo bumva bakorerwa bakabigiramo uruhare.

Murwanashyaka Evariste Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by’imishinga inyuranye muri Cladho avuga ko abaturage bazagira igeno mu bibakorerwa. Akaba ari umushinga ugizwe n’ibice bitatu icya mbere kikazashyirwa mu bikorwa hifashishijwe amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 38, ni ukuvuga hafi miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gice kizaba kigizwe no kumva no gukusanya ibitekerezo by’abaturage kuri gahunda zitandukanye za leta; ibibakorerwa n’uruhare babigiramo kizamara amezi 6. Kizakurikirwa n’ubushakashatsi bwimbitse, nyuma yabwo habeho igice cy’ubuvugizi ku bizaba byagaragaye.

Murwanashyaka Evariste

Akomeza avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kuzamura urwego rw’umuturage, akagira ubumenyi mu babakorerwa na serivisi bahabwa, abaturage kandi bakazagaragaza ubuvugizi bifuza ku byifuzo n’ibibazo bafite. Ku bijyanye n’uturere uyu mushinga uzakorerwamo ngo ni udusanzwe dukorana na Cladho twagaragaje inyota yo kugira no gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa turi mu ntara zitandukanye.

Murwanashyaka yungurana ibitekerezo n’umwe mu bagize sosiyete sivile

Umuyobozi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ushinzwe  ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, imiyoborere myiza n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), Kaziye Judith asanga uyu mushinga ujyanye n’icyerekezo cya leta,  aho ubuyobozi bw’igihugu buhigira ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa atanga ibitekerezo mbere yuko bikorwa.

Kazayire Judith wari uhagarariye leta

Ati “Turumva ari ingirakamaro kuko uzarushaho kwimakaza ijwi ry’abaturage mu bimukorerwa. Kuri RGB, imiryango ya sosiyete sivile ni abafatanyabikorwa bakomeye, ndetsehari aho tujya guhuza inshingano, nubwo mubamuharanira kwimamakaza ijwi ry’umuturage natwe iyo nshingano turayifite, yo kureba ko ijwi ry’umuturage rihabwa umwanya, duhurira mu nzego za JADF, ubufantanye bwacu ni ingirakamaro ni indashyikirwa, ikidushishikaje ni uko tuBwongeramo imbaraga.”

Asaba abagize Cladho na Ajiprodho Jijukirwa kuzashyira imbaraga nyinshi muri uyu mushinga ugatanga umusaruro witezweho, kandi inkunga yawushyizwemo nayo izakoreshwe neza.

Ushinzwe igenamigambi mu karere ka Gisagara yizeye ko uyu mushinga uzateza imbere abaturage

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uturere uzakorerwamo bwiteze ko uzongerera ubumenyi abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa; bakongera urwego rwabo ku buryo bazafasha ko ibibakorerwa byiyongera ndetse n’uruhare rwabo rukagaragaramo kurusha uko byari bimeze, bigafasha igihugu gutera imbere.

6 thoughts on “Cladho yizeye ko abaturage batazongera kwita ibyabakorewe ‘ibya leta n’abazungu’

  1. Cladho yakoze byinshi byiza mu Rwanda, ngaho yavugiye abana b Abanyarwanda ku bijyanye no guterwa amada. Sinzi icyo nayinganya, uwampuza na Evariste namushimira kuko aritanga. Nimukomeze mukore abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa. Imana izabahembe.

    1. Njyewe byandenze. Ariko amafranga.muzayacunge neza hari ba rusahuriramunduru mu mishinga imwe n imwe.

  2. Iki kinyamakuru gikora inkuru nziza kandi zigaragaza ubunyamwuga. Gusa ni uko ari nkeya. Nimushyiremo agatege muzaca kuri byinshi.

Comments are closed.