Ni nde watahanye ibyishimo hagati y’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports?

Ikipe ya APR FC yigaranzuye ikipe ya Rayon sports yari imaze iminsi iyitsinda, nubwo byagenze gutyo ikipe yatsinze uyu mukino ntabwo ariyo yatwaye igikombe bahataniraga cyaje kwegukanwa na Rayon sports.

Uyu mukino wabaye ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 kuri stade Amahoro mu guhatanira igikombe cyitiriwe irushanwa ry’Intwari. Ni irushanwa ryari rihuje amakipe ane ariyo AS Kigali, APR FC, Rayon Sports na Police Fc.

Rayon Sports nubwo yatsinzwe na APR Fc ibitego  2 kuri kimwe yatwaye iki gikombe irusha ikipe ya kabiri(APR Fc) ibitego 3, mu gihe ikipe zombi uko ari eshatu zanganyaga amanita, ni ukuvuga Rayon Sports, Police FC na APR FC. Itegeko ryakurikijwe ni uko amakipe yanganyije amanota mu gihe abaye atatu harebwa iyarushije izindi ibitego.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports ni wow a mbere ukomeye kurusha iyindi mu gihugu, haba mu bijyanye no gukurura abantu, aho usanga buzuye sitade iyo ariyo yose yateguwe. Ikindi ni uko ari umukino uhanganisha aya makipe, ugasanga bigoye kuba imwe yatsinda indi imikino ibiri yikurikiranya, mu gihe iyatsinzwe usanga yihonda agatoki ku kandi ko ubutaha izayibona.

Ku bijyanye n’ibyishimo, ubusanzwe bigirwa n’ikipe yatsinze, APR FC yaratsinze ariko ntiyatwaye igikombe. Abafana n’abatoza ba Rayon Sports bavuga ko icyo bashakaga ari igikombe kandi bagitwaye.

Ku bijyanye n’igihembo, ikiruta ibindi cyatwawe na Rayon Sports yatwaye igikombe hiyongereyeho miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe APR fc yabaye iya kabiri yahembwe miliyoni 3.

Ku ruhande rwa Jimmy Mulisa utoza APR fc avuga ko ibyishimo byabo bishingiye ku kuba batsinze ikipe bakunze guhangana kenshi ya Rayon Sports.

Urebye imikino ikomeye cyane iy’ibikombe muri iyi minsi cyangwa ibifite amateka usanga APR fc idakunze koroherwa na Rayon Sports. Iyi kipe  y’Ingabo z’u Rwanda yatakaje imikino ibiri iheruka kuyihuza na Rayon Sports irimo uw’Irushanwa ry’Agaciro n’uwa Super Coupe uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’ifite icy’Amahoro.

Ubusanzwe iyo Rayon Sports yatsinzwe usanga bamwe mu bacuruzi cyane ab’utubari duherereye I Remera(mu Migina) bataka ko bahombye, ariko uyu munsi wabonaga bamwenyura, kuko babonye ababagurira kubera ko Rayon Sports yatwaye igikombe, ariko hiyongeraho aba APR Fc nayo yatwaye igikombe.

Ku bijyanye n’ibyishimo bigaragara iyo Rayon Sports yatsinze byo kuvuza amakondera(vuvuzela) ntabwo byagaragaye cyane nkuko bisanzwe, ndetse no mu bice bitandukanye bya Kigali wasangaga impande zombi zijya impaka ko bose batsinze, ariko ko igikomeye ari igikombe.