Kandidatire ya Mushikiwabo ishimangira uburyo u Rwanda rwihesheje agaciro imbere y’amahanga

U Rwanda ni igihugu gito urebye uko kigaragara ku ikarita y’Isi ndetse uhereye no ku buso, ariko ni n’igihugu kitemera agasuzuguro bituma ibindi bihugu bikireberaho. Ni igihugu kiyambazwa aho byananiranye ku Isi cyane mu kubungabunga amahoro.

U Rwanda rwatereranywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abana barwo bafata iya mbere barayihagarika, nyuma bishakamo ibisubizo bunga abarutuye bari baratanyijwe n’amahanga yabaciye ibice ashingiye ku moko. Uru rugendo rwatumye u Rwanda rureba kure rukomeza gahunda yo kwishakamo ibisubizo rutagendera ku mahanga ashaka kurutegeka uko rubaho nyamara atararutabaye mu gihe rwari rwugarijwe na jenoside.

Uku kwihagararaho no kuba igihugu ntangarugero muri byinshi, biri mu bituma abayobozi bacyo bizerwa mu ruhando rw’amahanga byanatumye Perezida Paul Kagame atorerwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, none bidateye kabiri u Bufaransa butangaza ko bushyigikiye umwe mu baminisitiri,
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu guhatanira kuyobora umuryango w’bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie-OIF)

Uyu mwanya si buri wese uwutorerwa, kuko kuva uyu muryango wabaho umaze kuyoborwa n’abantu batatu nabo bari bakomeye mi ruhando mpuzamahanga. Boutros Boutros Gali yabaye Umunyamabanga mukuru wa Loni, undi ni Abdou Diouf wabaye Perezida wa Senegal wasimbuwe n’umuyobozi wawo uyu munsi na we utoroshye kuko yabaye umuyobozi wa Canada (Guverineri jenerali). Mushikiwabo na we umaze igihe ku buyobozi muri Guverinoma y’u Rwanda aahyigikiwe n’u Bufaransa aho azahatanira kwicara kuri iyi ntebe.

U Bufaransa gushyigikira Mushikiwabo bivugwaho byinshi

Ikinyamakuru Jeune Afrique giherutse gutangaza ko u Bufaransa bwizera ko Mushikiwabo yagira uruhare rukomeye mu kuzahura uyu muryango usa n’ugenda ucika intege,kubera uburyo wari umaze igihe uyoborwa bidatanga icyizere.Iby’u Bufarabsa gushyigikira Mushikiwabo kandi ngo ni igikorwa cyagizwemo uruhare rutaziguye na Maroc isanzwe ari inshuti magara y’u Rwanda.

U Bufaransa guhitamo gushyikira Umunyarwandakazi Mushikiwabo si impanuka. Abantu batandukanye babibona mu buryo butandukanye bugaragara muri iyi nkuru ibanzirizwa no kureba amateka y’umubano w’ibihugu byombi.


U Bufaransa bubanye gute n’u Rwanda?

U Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

U Bufaransa bushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi binashimangirwa na bamwe mu bari mu ngabo z’iki gihugu cyari cyarohereje kubungabunga amahoro mu Rwanda mu gace kiswe Zone Turquoise. Guillaume Ancel wari umusirikare wabwo wari mu Rwanda mu gihe cya Operation Turquoise, yahishuye uburyo bitwaje ko baje gutabara, nyamara baje kurwanya FPR yari irajwe ishinga no guhagarika Jenoside.

Ingabo z’iki gihugu zishinjwa gutoza interahamwe zakoze jenoside. Kuri za bariyeri izi ngabo ngo zakaga indangamuntu uwo zisanze handitsemo ubwoko Tutsi agashyirwa ku ruhande bamwe bakicwa.

U Bufaransa bwakunze gukoresha abacamanza babwo mu gushyiraho impapuro zo gufata abayobozi b’u Rwanda.

U Bufaransa bwakunze kuvugwaho gucumbikira benshi mu bakoze Jenoside, ntibunagaragaze n’ubushake bwo kubaburanisha. Kugeza uyu munsi bumaze kuburanisha Capt. Simbikangwa Pascal wakatiwe imyaka 25 y’igifungo na Octavien Nganzi na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya burundu nyuma bakajurira.

Dipolomasi y’ibihugu byombi...

Abahanga muri politiki bavuga ko nta nshuti cyangwa umwanzi uhoraho muri politiki. Umubano w’ibihugu byombi uvugwa guhera nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda mu 1962. Abambasaderi barenga 10 b’iki gihugu bagihagarariye mu Rwanda.

Uyu mubano uri gusa n’uzahuka muri iyi minsi ukurikije ukubonana kwa ba Perezida Macron, Hollande, Sarkozy na Perezida Kagame.

Wigeze gusa n’usubira irudubi hagati y’umwaka w’2006 na 2009. Nyuma yaho hari ibyagiye biba birimo guhamagara ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa bwana Jacques Kabale.

Agatotsi ko muri 2006 kabayeho ubwo u Rwanda rwirukanaga Ambasaderi w’u Bufaransa, Dominique Decherf, nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.

Nyuma y’imyaka itatu ni ukuvuga muri 2009 uyu mubano waje kuzahurwa. Gusa mu buyobozi bwa Chirac ntiwari wifashe neza. Byaje gusaba ko Jacques Chirac wari ku buyobozi bw’u Bufaransa, muri Gicurasi 2007 kugeza muri Gicurasi 2012,asimburwa na Nicolas Sarkozy mu 2012 akora ibishoboka ngo wongere kuzahurwa.

Gusa hagati aho muri 2009 u Bufaransa bwohereje mu Rwanda ambasaderi wabwo Laurent Contini.

Uyu nawe bwaje kumuhamagaza mu mpera za 2011, u Rwanda narwo rwanga kwakira Hélène Le Gal wari woherejwe ngo amusimbure. Icyo gihe leta y’u Rwanda ntiyamwemeye hashingiwe ku mpamvu z’uko yari icyegera cya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukunze gushinjwa kenshi kuyigiramo uruhare mu buryo buziguye.

Nyuma y’amezi atandatu nibwo u Bufaransa bwohereje Michel Flesch kubuhagararira mu Rwanda, we aza kwemerwa.

Nyuma u Bufaransa bwashyikirije u Rwanda ubusabe bw’uko Fred Constant wari usanzwe ubuhagarariye mu birwa bya Antilles na Guyane yabubera ambasaderi mushya ariko hashira igihe ataremezwa.

Ibyo byabaye nyuma yuko Michel Flesch wari umaze imyaka hafi ine ahagarariye u Bufaransa mu Rwanda uhereye mu mwaka wa 2012, tariki 30 Nzeli 2015 yavuye mu gihugu ahagaritse imirimo ye, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru abenegihugu b’Abafaransa bajyamo ku myaka 62 y’amavuko we yakigiyemo afite 61.

U Rwanda igihugu kitari insina ngufi mu hando rw’amahanga

Umwe mu barimu bigisha muri kaminuza y’u Rwanda (tudatangaza amazina kuko tutabimusabiye uburenganzira) aherutse kuvuga ko uko u Rwanda rwihesha agaciro, rwanga kuba insina ngufi imbere y’ibihugu byigize nk’umupolisi w’Isi bituma rwubahwa mu ruhando rw’amahanga.

Avuga ko nta kindi gihugu cyatinyutse kwirukana ambasaderi w’u Bufaransa ki butaka bwacyo muri Afurika uretse u Rwanda. Aha niho ahera avuga ko biri mu byatumye u Bufaransa butangaza ko bushyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo.

Akomeza avuga ko u Bufaransa buri kurwanya ko ibindi bihugu byakanguka nk’u Rwanda kiko byabubera bibi cyane mu gihe bikozwe n’ibikoresha ifaranga ryabwo Franc CFA).

Mushikiwabo ushyigikiwe n’u Bufaransa n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ni umwe mu bayobozi bazwi mu ruhando mpuzamahanga.

Mushikiwabo, Umunyarwandakazi uvuga rikijyana utagoreka amateka

Uyu muyobozi wavukiye i Jabana mu Mujyi wa Kigali tariki ya 22 Gicurasi 1961, ni umwe mu bamaze igihe kinini bayobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga umwanya yagiyeho guhera muri 2009 nyuma yo kuyobora izindi minisiteri zitandukanye zirimo iyari ishinzwe itangazamakuru. Azwiho kuba mu bagore bayobora bavuga rikijyana muri Afurika nk’uko byakunze gutangazwa kenshi muri raporo zitandukanye.

Uyu mwanya wagiye umusaba kugira icyo avuga ku Bufaransa, uruhare rwabwo muri Jenoside ndetse n’ibitekerezo byabwo muri politiki y’Isi.

Mu mpera za 2014, Mushikiwabo yagaragaje akababaro yatewe n’imvugo isa n’iy’umubyeyi ubwira abana be yakoreshejwe na Perezida François Hollande wayoboraga u Bufaransa. Bitewe n’ibyo Hollande yavugiye mu nama ya 25 y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, inama yabereye i Dakar muri Senegal tariki 29 Ugushyingo 2014

Mu ijambo rye, Perezida Hollande yagarutse kuri demokarasi muri Afurika avuga ko nta Mukuru w’Igihugu ugomba kwizirika ku butegetsi, yigisha uburyo amatora akorwa anyuze mu mucyo n’ibindi.

Mu isomo rirerire Perezida w’u Bufaransa yatanze ku miyoborere ibereye Abanyafurika, yashimye impinduramatwara zahiritse ubutegetsi muri Tuniziya na Burkina Faso, avuga ko zigomba kubera abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika icyitegererezo n’akabarore.

Ubwo yabazwaga na Televiziyo France 24 kugira icyo avuga ku ijambo rya Hollande, Mushikiwabo yagize ati “Ndabona bibangamye cyane kuba Perezida aza mu nama ya Francophonie ataje kuganira na bagenzi be, ahubwo aje kubategeka ibyo bakora mu bihugu byabo, ibi ntibisobanutse. Ese ubundi ni nde ufatira Abanyafurika ibyemezo by’ahazaza habo muri politiki? Ntabwo Paris ari yo ifatira Abanyafurika ibyemezo, ibyo birumvikana. Ibi bivuze ko Perezida w’u Bufaransa ashobora gutanga igitekerezo cye, yewe yanatanga inama, natwe kandi bikaba bityo, ariko kuvuga ngo ‘Naje i Dakarkubwira Abanyafurika ko…’ si byo na gato, turi muri 2014”.

Anenga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Muri Mata 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bufaransa bwanze kwifatanya n’u Rwanda ku munota wa nyuma, bitewe no kuba Perezida Kagame yari yanenze inyifato y’icyo gihugu yo gukomeza guhakana uruhare rwacyo muri Jenoside.

Icyo gihe Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ntibishoboka na gato ko ibihugu byacu byatera intambwe mu gihe u Rwanda rusabwa kwibagirwa amateka yarwo ngo rubone kumvikana n’u Bufaransa … Ntacyo twakora cyatuma twirengagiza ukuri kwa Jenoside”.

Muri 2016 ubwo u Rwanda rwahamagazaga Kabale, Mushikiwabo yatangaje ko u Bufaransa bwatangije urugamba bwo guhishira abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 ariko ko ari urugamba badateze gutsinda kuko nta muntu ushobora guhisha ukuri cyangwa se ngo ahishe ibintu byose.

Mushikiwabo aramutse atorewe uyu mwanya yaba abaye umunyarwanda wa mbere uyoboye uyu muryango wakunze kuyoborwa n’ibihangange. Biteganyijwe ko azahatanira uyu mwanya n’umunya-Canada Michaëlle Jean usanzwe uwuriho kuva muri 2014.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Kandidatire ya Mushikiwabo ishimangira uburyo u Rwanda rwihesheje agaciro imbere y’amahanga

  1. U Rwanda nirukomereze aho. Natwe dufite ababyeyi bashoboye baduhagararira tukumva turanyuzwe. IKI KINYAMAKURU ndabona ari gishya ariko kiraruta byinshi mu gihugu mu kwandika amakuru atabogamye kandi meza. LETA NDIYO NI IKI NATERA INKUNGA UREKE BYA BINDI BYIHARIYE AMASOKO.

Comments are closed.