Musanze: Abarwaza basaga 300 barara bicirwa n’imbeho hanze mu bitaro bya Ruhengeri

Abarwaza basaga 300 bagaragarije Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ikibazo bafite cyo kwicirwa n’imbeho mu mbuga y’ibitaro bya Ruhengeri.

Iki kibazo si gishya mu maso ya Gatabazi wafashe igihe kinini asura ibi bitaro ku wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018. Arebye akababaro k’abo barwaza yasabye ko hagira igikorwa mu maguru mashya abantu bakajya babona aho bikinga.

Umwe muri aba barwaza avuga ko mu ijoro usanga abagore bihinira mu bitenge baba bashashe hasi bakanabyiyorosa, abagabo nabo bakitabaza amakote maremare ku bayafite bakabasha kuba muri ibyo bitaro ariko badataye ababo baba barwaje. Usanga barara hasi hadatwikiriye kuko igice gihari gitwikirije amabati gusa atagira urukuta kitararamo abarenze 30.

Iki kibazo usanga gikomereye abana bararana n’abo babyeyi babo, bicwa n’imbeho n’umuyaga bimenyerewe muri iki gice cy’igihugu. Uyu mubare 300 ngo nibo barwaza bakunda kuba bari muri ibi bitaro hafi ya buri munsi.

Mu gihe cy’imvura bwo ngo usanga bibakomereye kuko ngo banyagirwa n’imvura bakagerageza kwikinga ku mbaraza z’inzu ariko ngo bikaba iby’ubusa.

Barara bicwa n’imbeho bugacya…

Umwe mu babyeyi bahamaze igihe abaza impamvu inka n’andi matungo byubakirwa inzu abamo ariko bo bakaba barara hanze, dore ko ngo uhirahiriye ajya kurarana n’abarwayi iyo afashwe acibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.

Iki kibazo kirakemuka vuba

Guverineri Gatabazi avuga ko iki kibazo kigiye gukemuka mu gihe cya vuba. Ibyo bizakorwa bifashishije amahema abiri manini yo mu bwoko bugezweho, azubakwa rimwe rigenewe abagabo n’irindi rigenewe abagore.

Ati ” Abarwaza barara hanze ni ikintu kibabaje, ahantu badatwikiriye n’imvura yagwa ikabanyagira no kurara mu mbeho n’imibu n’iki birababaje. Ariko na none abarwaza barashaka ko bajya kurarana n’abarwayi nabyo ntabwo twabishyigikira ntabwo ari byo kuko bacura umwuka abarwayi nabo baba bafite muke.”

Gatabazi akomeza avuga ko iki kibazo bagifatiye icyemezo. Ati “Ariko twafashe icyemezo yuko bashaka amahema abiri manini bakayashyiraho neza bakajya bayararamo mu gihe ibitaro bitarubakwa neza… twasabye ko inama y’ubutegetsi ifata umwanzuro wihuse ariko ujyanye no kubahiriza amategeko mu buryo bwo kugura ibikoresho bikenerwa kwa muganga hanyuma abarwaza bakabona aho baba bakinze umusaya.”

Ibitaro ntibyararanya abarwayi n’abarwaza

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Utumatwishima Abdalah avuga ko batakwemerera abarwaza kwivanga n’abarwayi ndetse n’abagore babyaye kuko ngo byateza ikibazo batabasha guhangana nacyo.

Ati ” Ibitaro bya Ruhengeri byakira ababyeyi benshi aho babyarira, bibyaza ababyeyi barenze 25 na 30 ku munsi, bikaba bifite ababyeyi babagwa hagati ya 5 na 7 mu ijoro. Ntabwo byadushobokera ko abo barwayi babazwe, ababyeyi bafite impinja tubahuza n’abarwaza barenga 100 baba bari aho babyarira. Ntabwo bishoboka kuko gucunga infection controle ( uburyo bwo kwanduzanya) bihita bitunanira. Icya kabiri isuku ntibyoroshye.”

Akomeza avuga ko kubera ko ibi bitaro bishaje abarwayi bakoresha ubwiherero buburi imbere mu bitaro ku buryo ngo ujyanyemo abarwaza bitashoboka.

Ati ” Turashaka kuba ibitaro by’icyitegererezo, twaba dukoze agashya turi mu bitaro by’icyitegererezo biraza umurwayi n’abarwaza bangana kuriya mu bitaro. Ntacyo twaba turi gukora mu bijyanye no kuvura.”

Uyu muyobozi avuga ko bumvikanye n’inama y’ubuyobozi bw’ibitaro imaze icyumweru iteranye ngo nuko basanze bagomba gushaka mu ngengo y’imari nshya 2018/2019 ngo babubakire amahema yo kubamo, kuko batareka abarwayi ngo banduzwe n’abarwaza.

Biteganyijwe ko mu nyubako nshya y’ibi bitaro izubakwa bazagena aho umurwayi arara ndetse b’umurwaza we.

Ibibazo nk’ibi kandi by’abarwaza babura aho barara bakarara hanze aho bashobora kuvana uburwayi butandukanye, byagiye bivugwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) na Butare (CHUB), ibya Muhima, ibya Kacyiru, Kabgayi n’ahandi.

Hejuru ku ifoto: Abarwaza baganira na Guverineri Gatabazi ubwo yasuraga ibitaro bya Ruhengeri.

Ntakirutimana Deus