U Bufaransa: Urubanza rwa Barahira na Ngenzi rurasomwa uyu munsi

Abatuye Kabarondo bategerezanyije igishyika isomwa ry’urubanza rwaburanishwaga mu bujurire ruregwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Urubanza rw’aba bagabo basimburanye kuyobora komini Kabarondo( ubu yahindutse akarere ka Kayonza) rurasomwa uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018. Mu rwabanje narwo rwaburanishirijwe i Paris mu Bufaransa bari bakatiwe igifungo cya burundu bahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Baje kujurira bavuga ko hari abatangabuhamya babo batumviswe kandi ko urukiko rwahaye umwanya munini ababashinja kurenza ababashinjura.

Uru rubanza rugeze mu musozo humviswe abatangabuhamya basaga 120 barimo abashinja n’abashinjura. Muri bo harimo abafitanye amasano n’abaregwa barimo abana babo, abavandimwe, abagore n’abandi. Ku ruhande rwabo bagiye bagaruka ku kuntu ngo abo bashinjura nta cyaha bigeze bakora; bakwiye gufungurwa kuko ngo ari abere.

Ku ruhande rw’abashinjaga aba bagabo harimo n’abihayimana nka Musenyeri Rukamoa Philippe wa Butare, Oreste Incimatata wa Kibungo(Igisonga cya Musenyeri), Rubwejanga wayoboye Kibungo n’abandi bagarutse ku buhamya bushinja aba bagabo n’uburyo Ngenzi yashakaga kwica abapadiri bakamugurira bamuha amafaranga.

Musenyeri Incimatata agaruka ku isora yavanye i Kabarondo ahiciwe abatutsi basaga ibihumbi 3 bari bahungiye muri Kiliziya Gatolika yaho, ko yasigaranye isura y’abana bonka imirambo ya ba nyina bari bishwe muri jenoside.

Ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’ubutabera bw’u Bufaransa, abarokokeye i Kabarondo bafashijwe kujya i Paris gutangayo ubuhamya. Abaganiriye na The Source Post bavuga ko bishimiye kubona Ngenzi na Barahira barafashwe batakidegembya uko babumvaga.

Umwe muri bo ati ” Ngeze mu rukiko sinzi uko narebye mbona Ngenzi na Barahira, nishimyemo kandi nabo wabonaga bandeba bafite isoni, ndetse nabonye barikanze.”

Abatuye Kabarondo ndetse no mu Rwanda muri rusange ndetse no hirya no hino ku Isi bafashijwe gukurikirana uru rubanza bagezwaho amakuru n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wohereje i Paris umunyamakuru wakurikiranaga ku munsi uru rubanza agafasha abandi gutangaza ibyarubayeho umunsi ku wundi.

Ku bufatanye na Pax Press n’ Imiryango irengera uburenganzira bwa Muntu nka RCN Justice et memoire, Haguruka na AMI, abagize iyi miryango bagiye kuganiriza kenshi abatuye Kabarondo ku bijyanye n’uru rubanza, uburenganzira bwabo n’ibindi. Ni ibiganiro byahuzaga imiryango irengera inyungu z’abarokotse jenoside n’ibyaberaga mu nteko z’abaturage mu tugari zahuzaga abantu bose.

Bamwe mu barokokeye i Kabarondo babajije icyo bakora mu gihe Ngenzi na Barahira bagirwa abere, babwirwa ko bakwiyambaza urukiko rusesa imanza muri icyo gihugu mu gihe baba batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’i Paris. Babajije kandi aho bazaregera indishyi nabwo bagirwa inama.

Iyi miryango yababwiye ko iyo ubutabera bwatanzwe ariko ubifitemo inyungu ntabimenye buba busa n’ubutatanzwe, akaba ari yo mpamvu yiyemeje kubagezaho amakuru yose.

By’umwihariko Radio Izuba ikorera muri ako gace yagiraga iminota itatu buri munsi mu makuru yayo yo gutangariza abaturage uko iburanisha ryagenze.

Umushinjacyaha Frederic Bernardo uri mu rubanza rwa Barahira na Ngenzi avuga ko
ibiganza bya Barahira byuzuye amaraso, naho Ngenzi ayafite ku mutima no mu bwonko.

Uyu mushinjacyaha yasabiye Ngenzi na Barahira igifungo kiruta ibindi ari cyo cya burundu

Uru rubanza rubaye urwa kabiri rugiye gusomwa mu Bufaransa nyuma y’urwa Capt Pascal Simbikangwa waburanishijwe muri iki gihugu agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 yajurira nabwo akaba ari cyo yongera gukatirwa. Uyu na we yahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Barahira Tito w’imyaka 67 na Ngenzi Otavien w’imyaka 60 basimburanye kuyobora Komine Kabarondo mu yari Perefegitura ya Kibungo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuva mu 1977 kugeza mu 1994.

Muri Nyakanga 2016 uru rukiko rwabahamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo basaga ibihumbi 3 na 500 bishwe kuwa 13 Mata 1994. Rwabakatiye igifungo cya burundu. Urubanza rwabo mu bujurire rwatangiye tariki ya 2 Gicurasi uyu mwaka.

Ntakirutimana Deus