U Bushinwa bwihimuye kuri Amerika mu kubusoresha

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye gusoresha ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari y’Amerika, ikintu cyabaye imbarutso y’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bibiri bya mbere bikomeye mu bukungu ku isi.

Uyu musoro uri ku kigero cya 25% watangiye kwakwa guhera saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Amerika.

U Bushinwa bwihimuye nabwo bushyiraho umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa biva muri Amerika, nabyo bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari y’Amerika.

U Bushinwa bwashinje Amerika kuba ari yo yatangije icyo bwise “intambara ikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka y’ubukungu”.

Minisiteri y’ubucuruzi y’u Bushinwa yagize iti “U Bushinwa, nkuko bwari bwasezeranyije ko butazatangiza iyi ntambara, ubu byabaye ngombwa ko bwirwanaho kugira ngo burinde inyungu z’abaturage babwo.”

Amakompanyi abiri akorera i Shanghai mu Bushinwa yabwiye BBC ko abayobozi ba gasutamo muri Amerika barimo batinza kwemerera ibicuruzwa kwinjira muri Amerika kuri uyu wa gatanu.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Perezida Donald Trump w’Amerika yategetse ko ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika bisoreshwa. Icyiciro cya mbere cy’iyi misoro kikaba rero cyatangiye kuri uyu wa gatanu.

Ni imisoro Trump avuga ko igamije kurengera ibicuruzwa by’Amerika.
Byakomye mu nkokora gahunda idakumira y’ubucuruzi mpuzamahanga yari isanzwe igenga ihanahana ry’ibicuruzwa mu myaka ya vuba ibarirwa mu macumi ishize.

Ntakirutimana Deus