Intare zariye ba Rushimusi b’inkura

Abategetsi baravuga ko abo byibazwa ko ari ba rushimusi b’inkura babiri bishwe ndetse baribwa n’intare mu gice cya pariki gikoreshwa mu buryo bw’imikino ijyanye n’ubuhigi muri Afurika y’epfo.

Abarinzi ba pariki basanze ibisigazwa by’imibiri y’abantu babiri – bishoboka ko ari na batatu ahubwo – biri mu gice kibamo intare mu gace kahariwe imikino y’ubuhigi muri pariki ya Sibuya, hafi y’umujyi wa Kenton-on-Sea uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba nk’uko BBC yabitangaje.

Mu myaka ya vuba ishize, habayeho kwiyongera kw’ibikorwa bya ba rushimusi, gutewe no gukenerwa kw’amahembe y’inkura mu bice bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Aziya.

Mu Bushinwa, Vietnam n’ahandi, amahembe y’inkura yibeshywaho ko ari umuti, nubwo bwose akozwe mu bintu byo mu muryango umwe n’inzara z’umuntu.

Nick Fox, nyir’iyi pariki ya Sibuya ikorerwamo imikino y’ubuhigi, yanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook avuga ko abo byibazwa ko ari ba rushimusi binjiye muri pariki mu masaha akuze yo ku cyumweru cyangwa mu rukerera rwo ku wa mbere.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bayobeye mu gice kibamo intare.

Mu mwaka wa 2016, aha hantu hakinirwa imikino y’ubuhigi hitwa Sibuya ba rushimusi bahishe inkura eshatu
Ibisigazwa by’aba ba rushimusi byabonetse ahagana ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba (ku isaha yo muri Afurika y’epfo) kuri uyu wa kabiri.

Mu mwaka ushize wa 2017 honyine, inkura icyenda zishwe na ba rushimusi mu ntara ya Eastern Cape iyi pariki iherereyemo.

Izirenga ibihumbi 7 zarishwe muri Afurika y’epfo mu myaka icumi ishize.

Ntakirutimana Deus