‘Barahira ibiganza bye byuzuye amaraso, Ngenzi ayafite ku mutima no mu bwonko’-Umushinjacyaha ”

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho n’Umushinjacyaha Frederic Bernardo mu rubanza rwa Barahira na Ngenzi ruri kuburanishwa ku rwego rw’ubujurire mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa.

Uyu mushinjacyaha yasabiye Ngenzi na Barahira igifungo kiruta ibindi ari cyo cya burundu. Ni mu gihe habura iminsi ibiri ngo urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rufate icyemezo cya nyuma muri urwo rubanza ruregwamo Ngenzi Octavien na Barahira Tito kubera icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko bakoreye ahahoze ari Komini Kabarondo.

Ubushinjacyaha burasaba ko uretse icyo gihano cya burundu bahabwa n’icyiyongereyeho cy’imyaka 22 y’igifungo bari mu kato.

Nyuma yo kugaragaza ko aba bagabo bombi “bagize uruhare rutaziguye mu mugambi mushya wo kurimbura abatutsi”, Umushinjacyaha Frederic Bernardo yagize ati “Barahira yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi na we ubwe arica. Ibiganza bye byuzuye amaraso. Mu gihe Ngenzi we atishe, ahubwo yatumye abica bica. We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko”. Mu gusobanura mpamvu za kiriya gihano “kiremereye kuruta ibindi”, umushinjacyaha yagize ati” umwicanyi uzabanyura imbere ejobundi yarishe abantu 8 muzamubwira iki, niba abarimbura imbaga badahanwe by’intangarugero?”

Mu myanzuro y’ubushinjacyaha yatangiye kugezwa imbere y’urukiko mu ntangiriro z’iki cyumweru, umushinjacya yemeza ko babaye “icyanzu cy’urupfu” rw’abatutsi muri Kabarondo, ikiraro cy’umugambi mubisha wo kurimbura abatutsi. Ikibabaje ariko ngo ni uko na nyuma y’ibimenyetso byinshi, bakomeje kwiregura bavuga ko ari “akagambane”, barangwa no guhakana no gupfobya jenoside.

Ababuranira abahohotewe bagarutse ku bugome abaregwa bombi bakoranye jenoside bukaba bukibagaragaraho, kwambura agaciro ikiremwamuntu,… Nk’aho Barahira yivugiye ko umwotsi wa kiliziya ishya, yaketse ko “impunzi zitetse”, kujugunya abantu mu myobo nk’abajugunya umwanda n’ibindi…cyangwa se kuba nk’abantu b’abakirisitu, barahambye abantu nta “padiri, imamu, cyangwa se undi munyedini”.

Mu rwego rwa mbere, mu mwaka wa 2016, ku matariki nk’aya n’ubundi, abaregwa bombi bari bahamwe n’icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu binyuze mu mugambi mubisha wo kurimbura abatutsi, baze bahanishwa igifungo cya burundu.

Hategerejwe kumvwa imyanzuro y’urwego rw’abunganira abaregwa.Ku wa gatanu, mbere y’uko urukiko rujya kwiherera ngo rubone gufata icyemezo kuri uru rubanza, mu gitondo abaregwa bazabanza basabwe, mu gihe gito gishoboka, kugira icyo bongera ku rubanza rwabo.

Amakuru y’uru rubanza agera ku Banyarwanda babifashijwemo n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press yohereje umunyamakuru mu Bufaransa mu bikorwa byo gukurikirana uru rubanza.

Ntakirutimana Deus