Kagame yiyamye abashaka serivisi ziboneka mu Rwanda hanze yarwo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanangirije Abanyarwanda bakora ingendo bajya mu muhanga gusabayo serivisi ziboneka mu Rwanda n’abajyayo mu bucuruzi butemewe.

Yabitangarije mu karere ka Muhanga ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mukuru wo kwibohora.

Mu minsi yashize Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro( Pax Press) yaganirijwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kagogo mu karere ka Burera ko bajya kwivuza muri Uganda kubera serivisi batabona mu Rwanda.

Abo baturage bavuga ko izo serivisi no mu Rwanda zihari ariko ko batinda kuzihabwa cyangwa rimwe ntibazihabwe kubera ko ngo abagombye kuzibaha (abaganga n’abaforomo) baba bibereye kuri za telefooni.

Perezida Kagame yavuze ko bitazihanganirwa kuko ngo usanga ari amashuri n’amavuriro bitari kure y’abaturage, nubwo ngo leta igikomeza guhangana no kubaka ibikorwaremezo.

Ati “Ntabwo nshaka kongera kubyumva… abana basiga amashuri bajya gushaka serivisi z’ubuzima n’izindi ndetse bamwe bagafatwa banyuze inzira zinyurwamo n’abaca inzira zitemewe.”

Uretse abajya gusaba izo serivisi muri Uganda kandi ngo hari abajyayo gukorayo ubucuruzi butemewe bwa magendu. Perezida Kagame nabyo yasabye ko bihagarara.

Muri rusange asaba abana bajyaga bagana muri Uganda gushakayo izo serivisi kutabisubira agakebura n’ababyeyi babo kubera ko ngo bashobora gusanga abana babo bahuye n’ikibazo gikunzwe kugarukwaho ku Isi hose cy’icuruzwa ry’abantu.

Ati ” Ibyo ntabwo ari byo, ari mu by’ubuzima ari mu mashuri ababyeyi muhane abana banyu. Kandi n’abana nizeye ko banyumva…. ndabasezeranya ko tugiye gukora ibishoboka kugira ngo ibyo bambuka umupaka bagiye gushaka babibone hafi.”

Yongeyeho ati “Abo ibikorwa by’iterambere bitarageraho kimwe n’abaturiye imipaka bajya gushaka serivisi ahandi, ni inshingano yacu nk’abayobozi yo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bajya gushaka ahandi biboneke kandi bibegereye.”

Ababurira ku bijyanye n’ubucuruzi bw’abantu agira ati “Harimo ikibazo dukwiye kurinda abana bacu…. muzi ko abo bana bazajya bitwa ngo bagiye kwivuza mubategereze mubabure n’abakuru barabacuruza. Inzego za polisi zirirwa zigarura abagiye gucuruzwa…”

Abo bafatirwa mu bucuruzi ngo usanga babajyana babizeza imirimo, usibye ko harimo n’abitwara nyamara iyo mirimo bashaka iba no mu Rwanda. Asoza avuga ko ubuzima bw’Abanyarwanda budakwiye gucuruzwa.

Mu rwego rwo kwigira no kwishakira ibisubizo muri 2017 abaturage batuye mu tugari twa Bukwashori, Rwasa na Nyirataba two mu murenge wa Kivuye mu karere ka Burera, basabaga ko bahabwa amazi meza, kuko ngo byabafasha kubarinda ibibazo byo gusuzugurwa bahuraga nabyo iyo bagiye kuvoma muri Uganda. Icyo gihe bavugaga ko bakora urugendo rw’iminota nka 40 bajya kuvomayo. Babazwaga n’uko amatiyo y’amazi yacaga iruhande rwabo.

Guverinero Gatabazi acinya akadiho nyuma yo gutaha amazi

Bidateye kabiri, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney atitaye ko hari mu ijoro ajya gusura abaturage bo muri ako gace, abizeza ko bazahabwa amazi vuba.

Amazi meza bahawe

Ayo mazi yaje kubageraho mbere ho umunsi umwe w’igihe bari basezeranyijwe, maze basezerera kongera gucunaguzwa.

Ntakirutimana Deus