Umunsi wo kwibohora wizihirijwe ahibutsa amateka ashaririye ku Banyarwanda

Tariki ya 4 Nyakanga 2018 u Rwanda rurizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24, agace kizihirijwemo uwo munsi niko kumvikanyemo urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa Dominiko(urushyi babeshya) wari umutegetsi wa kera.

Aka gace kabaswe n’amateka mabi y’ibihe byashize nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice. Muri aka gace hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo utujwemo imiryango 100 mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko uwo munsi wizihirijwe aho kubera amateka mabi yabaye muri ako gace.

Ati “Aka gace duherereyemo kabereyemo amateka mabi. Ayo mateka n’ubwo ari mabi ni ayacu, yaduhaye isomo, twakuyemo ko dukwiye kubaka amateka meza, bitubera isomo ryo kubaka igihugu cyacu; Twubake u Rwanda rutubereye, u Rwanda twifuza.”

Uwamariya avuga ko muri ako gace ka Ndiza havugwa ko ngo ari ho humvikaniye urushyi umwe mu bari abatware ba kera (Mbonyumutwa Dominique) yakubitiwe mu Byimana; ariko asobanura ko atari ukuri byari ukubeshya. Abategetsi bariho icyo gihe bavuze ko urwo rushyi arukubiswe n’abasore b’abatutsi maze batangira kwica abatutsi hirya no hino mu gihugu babasenyera, abandi babatwikira.

Akomeza avuga ko muri ako gace kandi hahoze ari muri Komini Nyakabanda niho uwari Minisitiri w’Intebe kuri Guverinoma y’Abatabazi yatangirije jenoside yakorerwaga abatutsi.

Mu 1994 Minisitiri Kambanda yagiye kwigisha abahutu gukoresha imbunda no kuzibaha kugira ngo bazirwaneho igihe cyose umwanzi yabarasaho.

Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne muri Mata 2014 yasobanuye ko icyo gihe umwanzi wavugwaga yari Umututsi nk’uko byigishijwe abaturage.

Aha kandi habaye isibaniro ry’intambara y’abacengezi ndetse muri ako gace hari ibitaro abo bacengezi bavurirwagamo nk’uko byanemejwe na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe.

Uwamariya avuga ko inyubako zubakiwe abaturage ari ukongera kubabohora ayo mateka mabi berekezwa aheza kandi ko hari ibindi bikorwa leta ikomeje kubagezaho.

Hejuru ku ifoto: Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga abaturage ku musozi wa Ndiza mu karere ka Muhanga muri Nyakanga 2014.

Ntakirutimana Deus

Kubashimira ni ugusigasira ibyagezweho