Umuco udutoza gukunda igihugu abanzi bacyo ukabona ko ari n’abawe-Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne arakangurira urubyiruko gukomera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda ubatoza gukunda igihugu no kucyitangira igihe n’imburagihe.

Tariki ya 29 Kamena 2018 mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda hatangijwe ibikorwa byo kwigisha umuco mu mashuri. Ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri Uwacu mu karere ka Rubavu muri Koleji ya Gisenyi Inyemeramihigo.

Uwacu yibukije urubyiruko ruturuka mu bigo 7 rwari ruteraniye aho ko bari mu mashuri afatwa nk’itorero rya kera, kandi mu itorero barahatorezwaga byinshi birimo gukunda igihugu no kucyitangira.

Yerekana uburyo umuco ari inkingi izindi zose zishingiyeho.

Ati “Umuryango w’abantu ugira ikiwuranga kikaba inkingi zubakirwaho yaba ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu cyangwa imibereho myiza. Icyo ni umuco ukwiye kuranga Abanyarwanda bose dore ko ugarukwaho mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Akomeza abwira urwo rubyiruko ko umuco Nyarwanda urwibutsa gukunda u Rwanda nk’ingobyi ihetse Abanyarwanda bose.

Ati “Uburyo dutozwa umuco harimo gukunda igihugu, ibigwari abanzi b’igihugu ukabona ko ari abanzi bawe kuko iki gihugu ariyo ngobyi iduhetse…..dufite inshingano nk’abakuru kubitoza abato.”

Agaragaza kandi ko udafite umuco ntacyo yaba afite, ndetse ko n’igihugu kirengagije umuco ntaho cyaba kigana.

Ati “Ubumenyi butagira uburere ntibwukaba, tunabwubakiyeho ntibyaramba.Ubumenyi abana bacu biga bugaruka ku bumenyi bw’ubuhanga n’abandi bose biga, ariko niba dushaka gukomeza kuba Abanyarwanda, turi abahanga, abahanzi b’Abanyarwanda ni uko tugaruka ku gicumbi kandi ni umuco, uwo muco utangirwa bwa mbere mu muryango.”

Ababyeyi barerera kuri Koleji ya Gisenyi bavuga ko hari ibyo badasobanukiwe mu muco nyarwanda, ariko ko bazakomeza kubyihuguramo, bakora ingendo shuri kugirango babone ubumenyi buhagije batoza abana babo.

Kuva mu mwaka w’2015 ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) cyafashe gahunda yo kuvugurura integanyanyigisho mu mashuri hagamijwe kubaka ubumenyi, ubumenyingiro n’ubukesha, hazirikanwa ko umuco ari ingenzi mu mibereho ya muntu n’iy’igihugu kuko uburezi budafite uburere ntaho byageza umuntu.

Ntakirutimana Deus