Editoriale: Imyaka 24 irashize u Rwanda rubohowe, havanwaho leta yicaga abaturage

Tariki ya 4 Nyakanga 1994 abana b’Abanyarwanda bashyize mu bikorwa intego bari bafite yo kubohora igihugu ubutegetsi bwicaga abaturage. Hashyizweho leta irengera buri wese kuko biri mu nshingano za buri leta.

Ni urugamba rwatangiye mu bitekerezo kuva kera; mu 1959 ubwo Abatutsi n’abatari bashyigikiye ihohoterwa bakorerwaga, bameneshwaga biciye mu kubica, kubatwikira inzu n’ibindi.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, abana b’u Rwanda baje gutangiza urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu. Ni urugamba rwaje rukurikira izindi nzira zose zari zarananiranye. Ku isonga hari Gen Major Fred Gisa Rwigema waje kugwa kuri urwo rugamba.

Nyuma yo kwitaba Imana, uru rugamba rwayobowe na Gen Major Paul Kagame waje gufasha izo ngabo kugera ku ntsinzi ifite byinshi isobanuye.

Urugamba rwo kubohora igihugu rwahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.N’ubwo abasaga miliyoni bari bamaze kwicwa n’ubutegetsi bwariho hari abatabawe.

Kubohora igihugu byari bigamije gutsiratsiza imiyoborere mibi mu Rwanda. Iyi miyoborere myiza yatangiriye mu ngabo za FPR Inkotanyi n’abari bagize uwo muryango w’Abanyarwanda. Perezida Kagame yakundaga kubibutsa ko bakwiye kurangwa n’ikinyuranyo cya leta yakoze jenoside; kurangwa n’ibikorwa n’imiyoborere myiza.

Urugamba rw’amasasu rwararangiye, igihugu kiratekanye, Abanyarwanda babanye neza biciye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Urugamba igihugu kirimo ni urw’iterambere rigamije imibereho myiza ya buri wese.

Iyi mibereho iri guharanirwa na leta, ni muri urwo rwego uyu munsi wahujwe no gutaha ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage. Uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2018, Perezida wa Repubulika arataha umudugudu w’icyitegererezo ugenewe abatishoboye muri Muhanga.

Ikinyamakuru The Source Post kirashimira ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikanabohora igihugu.Mu rwego rwo gukomera ku byagezweho no kubisigasira, ntikizahwema gutanga umusanzu wacyo cyereka Abanyarwanda ibyo byiza, kigaragaza ibyiza ngo bisigasirwe, abandi babirebereho, no kugaragaza ahakiri imbaraga nke ngo naho zihongerwe.

Harakabaho u Rwanda, Abanyarwanda n’u Rwanda rukomeje gushimwa n’amahanga uko ibihe bigenda bisimburana.

Ubwanditsi