Kamonyi: Gatabazi arasaba guhagurukira abagabo n’abana bahoza abagore ku nkeke

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba inzego zitandukanye guhagurukira ikibazo cy’abagabo bahoza ku nkeke abagore.

Yabitangaje nyuma yuko abagore babiri bo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi bamugejejeho ibibazo by’uko abarimo umugabo w’umwe muri bo ndetse n’umwana w’undi babahoza ku nkeke.

Umugore umwe yavuze ko umugabo we witwa Seramuka Emmanuel wo mu mudugudu wa Kigwene ahora amukubita ndetse ko rimwe yigeze kumukubita icyuma cy’imodoka mu mutwe “ugasaduka” nyuma agahora amukubita, ndetse akab yaragejeje ikirego ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyah ariko ntirugire icyo rubikoraho.

Bamwe mu batanze ibitekerezo

Undi ni uwavuze ko umwana we muri 11 yabyaye, amuhoza ku nkeke amubwira ko agomba kuva mu rugo yasizwemo n’umugabo we akajya iwabo.

Gatabazi ubwo yari yitabiriye inteko y’abaturage mu kagari ka Kayonza yavuze ko abo bantu atari abo kwihanganirwa.

Ati “Ba bantu batera ubwoba, bakanga abantu ngo bazabica bazabagirira nabi, abongabo bo akabo karashoboka. Ntabwo ushobora kubwira umuntu ngo uzamwica ngo abantu bakomeze kurebera, kuko no kugambanirira kwica umuntu nacyo ni icyaha. RIB ibikurikirane.”

Bitabiriye inteko y’abaturage ku bwinshi

Ahereye kuri uwo mugabo wakubise umugore avuga ko akwiye gushakishwa.

Ati”Bamushake babimubaze kuko ejo bundi amwishe nibo bazabihanirwa kuko babitubwiye ku mugaragaro.”

Agaruka ku mwana uhoza nyina ku nkeke, Gatabazi yavuze ko na we agomba gukurikiranwa, yongeraho ko ari kwisibira amayira ko ashobora kubura uburenganzira bwo kujya mu bazungura imitungo y’ababyeyi babo mu gihe batashye.

Abaturage bagaragaje ibindi bibazo, Gatabazi yasabye inzego z’ibanze kubakemurira ibyo badashoboye bikajyanwa mu nkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *