Kamonyi: Imihanda Gihara na Kamuhanda-Kabuga igiye kugirwa nyabagendwa
Abagana i Kabuga mu Murenge wa Ngamba ahari ibikorwa remezo birimo amashuri, isoko, Kiriziya n’ivuriro bakunze gutaka urugendo rurerure bakora bagana muri ako gace kubera ko imihanda ya bugufi itakiri nyabagendwa, ubuyobozi burizeza ko izakorwa.
Ubusanzwe kugana i Kabuga ahari ibikorwa birimo ishuri Father Ramon TVET School, ujyayo aturuka i Kigali yakwiyambaza imihanda ya bugufi, irimo uca ahitwa Kamuhanda ugakomeza ubererekera umugezi wa Nyabarongo, hari kandi n’uca ku Ruyenzi ukomeza ahitwa i Kagina ugakomeza i Kabuga.
Iyo mihanda igice kinin cyayo cyakozwe na Padiri Ramon witangiye ako gace, yamaze kwangirika ku buryo, nk’uca Kamuhanda yaba moto n’imodoka bitagicamo bigana ahari iryo shuri. Unyura i Gihara, usanga imodoka nto zihanyanyaza ariko mu buryo bugoye, nubwo hari abatinya kuhanyura.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na The Source Post bavuga ko baba bashaka kujyana abana babo ku bwinshi kuri iryo shuri kuko ngo abahize batsinda neza ibizamini bya leta, ariko bagacibwa intege n’imihanda ihagana.
Bityo kuhajya bisaba kunyura ahitwa ku Kamonyi ku masuka, Gacurabwenge, Rukoma ugakomeza i Kabuga, ahari urugendo rutari munsi y’ibirometero 15. Moto ijyayo ihagurutse ku Ruyenzi ngo ibaca amafaranga y’u Rwanda ageze ku bihumbi hafi bitanu, nyamara ngo inyuze muri iyo mihanda yindi itarenza 1500.
Umuhanda uturuka Kamuhanda wangijwe n’imodoka nini zihaca, mu gihe uturuka i Gihara wangijwe n’amazi awunyuramo ndese n’amateme yangiritse.
Iki kibazo gihangayikishije ababyeyi baharerera, abanyeshuri bahiga ndetse n’abaturage muri rusange bagana iyo santere yubatswemo na Padiri Ramon, ibikorwa byahateje imbere birimo, amashuri, ivuriro, isarumara n’ibindi.
Ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi, ubuyobozi bwasezeranyije ko iyo mihanda igihe gukorwa, gusa ntibwatangaje igihe imirimo izatangirira.
Umuyobozi w’ako Karere Nahayo Sylvère agira ati ” Nayo iri mu mihanda ya feeder road tugiye gukora.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 26 Nzeri 2022, Nahayo yavuze ko bagiye kwifashisha kampani z’urubyiruko muri icyo gikorwa.
Ati “Mu rwego rwo gutunganya no gusana iyo mihanda dufite uburyo twashyizeho bwo gukoresha kampani z’urubyiruko, mu ikorwa ry’imihanda, zizafatanya n’abari muri VUP.”
Muri ako karere ngo hari kampani esheshatu z’urubyiruko rwize ubwubatsi, ruzahabwa ako kazi. Ibyo ngo biri muri gahunda y’igihugu igamije guha akazi benshi muri bene ruriya rubyiruko.
Yungamo ko imbaraga mu gutunganya bene iyo mihanda zabanje gushyirwa mu itunganywa ry’ibice byihariye byagenewe imiturire muri ako karere.