Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya aramushinja gushyigikira itangazamakuru ry’urwango

I La Haye mu Buholandi hakomeje urubanza ruregwamo Kabuga Felicien ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuwa Gatatu tariki 5 Ukwakira mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriwego Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha hatangiye kumvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha; ni ukuvuga bashinja Kabuga ku ruhare rwe muri jenoside, ku byaha bitandatu akurikiranweho ari byo jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside , kurimbura, ubwicanyi n’itotezwa nk’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Ku mpamvu z’umutekano, uwo mutangabuhamya urukiko rwamwise KAB005 nkuko RBA yabitangaje.

Uyu mutangabuhamya aravuga ku mikorere n’ibiganiro bya Radio RTLM yatangiye kumvikana mu Rwanda mu 1993.

Umutangabuhamya KAB005 wabimburiye abandi ni uwigeze kuba umukozi muri ministeri y’itangazamakuru. Uyu mutangabuhamya yavuze ko perezida wa RTLM , Felisiyani Kabuga ari we wari ufite mu nshingano kubuza ko iyo radio yakomeza gusakaza imvugo z’urwango zateraga ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi ariko ngo Kabuga ibyo ntiyigeze abikora.

Yabwiye urukiko ko uwari minisitiri w’itangazamakuru Faustin Rucogoza yageze aho yandikira RTLM asaba ko yareka izo mvugo z’urwango ariko ngo iyo radio ntiyagira icyo ihindura.

Yagize ati “Nyuma y’iyo baruwa ntacyahindutse mu biganiro bya RTLM, gusakaza urwango n’amacakubiri byarakomeje bituma ndetse abatutsi batangira kwicwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Bugesera na Bigogwe .”

Yavuze kandi ko Minisitiri Rucogoza yanatumije inama agamije kongera gusaba RTLM kureka kubiba urwango. Muri iyo nama minisitiri yasabye ko abanyamakuru ba RTLM bareka kubwira abaturage ko amasezerano ya Arusha ntacyo amaze ndetse bakareka kwibasira FPR Inkotanyi.

Umutangabuhamya yavuze ko muri iyo nama intumwa za RTLM zari ziyobowe na Kabuga. Icyo gihe ngo na we yemeye ko abanyamakuru ba RTLM koko bakoraga amakosa kandi ko bagiye kuyakosora ariko nyamara ntacyigeze gikosorwa ahubwo byarushijeho kuba bibi.

Mu cyumweru gishize ubwo hatangwaga imyanzuro mu magambo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso Kabuga ntiyagaragaye mu Rukiko ndetse yanga no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga yashyiriweho aho afungiye ngo abashe gukurikirana urubanza rwe.

Umucamanza yavuze ko ubwo Kabuga yanze gukoresha uburenganzira ahabwa n’amategeko bitabuza urubanza gukomeza.

Ntakirutimana Deus