Kamonyi: Barasabwa kwita ku isuku yo mu nguni z’aho batuye n’aho bakorera

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi burasaba abaturage kwitabira isuku y’aho batuye n’aho bakorera, by’umwihariko bakibanda mu nguni z’aho hose.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi, Madame Uwiringira Marie Josee mu gikorwa cyo gutangiza igitondo cy’isuku mu karere ka Kamonyi, aho ubuyobozi bw’akarere n’abaturage bahuriye muri iki gikorwa muri santere ya Nkoto.

Madame Uwiringira avuga ko abaturage bari basanzwe bitabira icyo gikorwa mu gihe cyabaga, bagakora isuku mu bice bitandukanye, ariko abasaba aho bazashyira umwihariko kuri uwo munsi wa kabiri w’icyumweru.

Ati “Wasangaga rero ahanini iyo suku yitabirwaga n’abacuruzi  bo ku isantere, ariko ubuni igikorwa abayobozi bacu basabye ko gishyirwamo imbaraga  ndetse turifuza ko n’abaturage bose baturiye amasantere, imihanda ndetse n’umuturage aho ari mu rugo rwe akumva ko agomba kuwa kabiri agomba kwita ku isuku,  kuri bya bikorwa bigari yita ku bikorwa byose afite birebana n’isuku, kaba agatanda k’amasahani akagasukura, ibyombo byose akabisukura, ijerekani gutyo, inguni zose z’urugo atagezagamo umweyo, buri wa kabiri  akabyitaho, tukayita ko ari  nk’isuku ishyizwemo imbaraga ku munsi wa kabiri w’icyumweru  noneho indi minsi akajya akora isuku isanzwe.”

Uretse abaturage bari mu ngo zabo, uwo muyobozi avuga ko abacuruzi izo nguni nabo zibareba.

Ati “Mu masantere rero n’ubundi ntabwo umucuruzi akorera ahantu hasa nabi , ariko wenda wasangaga akubura imbere ye, ku rubaraza rwe n’aho akorera, ariko kuwa kabiri tumusaba yuko areba n’impande zose , ha handi hajya umwanda, ha handi ahana urubibi na mugenzi we , ha handi  uvuye ku mugurira agenda akaba yarura cyangwa ajugunya agacupa, cyangwa ishashi y’ibyo amaze guhaha, arebe impande zose za santere yose.”

Akomeza avuga ko igitondo cy’isuku kireba buri wese kuko ngo ari  uguha agaciro santere akoreramo, abantu bakagira isuku , bikaa ubukangurambaga buhoraho.

Yungamo ko hakigaragara impamvu zatumye ubuyobozi bubishyiramo imbaraga  haracyari, dore ko ngo hari ahakiri  ahari umwanda n’ahatarashyirwamo imbaraga.

Ati “ Turashaka rero ko iyo suku iza mu muco,  twahereye Kamuhanda[hafi na Kigali] tugera ku cyaruyanza, Musambira [hafi na Muhanga] ariko uvuye no ku muhanda munini, kuri santere z’ubucuruzi iki gikorwa kiri gukorwa.

Icyo gikorwa kandi ngo kizakomereza mu mashuri, mu bigo nderebauzima  n’ahandi hahurira abantu benshi kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Muramira utuye mu Murenge wa Runda hafi y’iyo santere ya Nkoto avuga ko bagomba kubahiriza ibyo ubuyobozi bubasaba kuko ngo bakwiye kumenya ko isuku ari isoko y’ubuzima nkuko babyibukijwe n’ubuyobozi.  Yungamo ko isuku ari bo ifitiye akamaro mbere y’abo bayobozi, kuko batabyubahirije bishobora kubatera uburwayi butandukanye burimo n’indwara zo mu nda.

Ibikorwa by’igitondo cy’isuku izajya ikorwa kuwa kabiri wa buri cyumweru, bizajya bibera mu turere twose tugize intara y’amajyepfo.

Abarimo abo mu nzego z’umutekano bitabiriye umuganda
Agasantere ka Nkoto
Abaturage bitabiriye umuganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *