Muhanga: Baratabaza kubera imbwa ya Apotre Niyomwungere ibaruma

Aho yarumwe n'imbwa

Abatuye mu  kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga, barasaba inzego bireba kubakemurira ikibazo cy’imbwa ya Apotre Constantin Niyomwungere imaze iminsi ibarya.

Abo baturage bavuga ko iyo mbwa imaze kuryamo batanu ku kuguru, bagerageza kumubwira ikibazo akavuga ko ikingiye.

Bongeye kuzamura icyo kibazo ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, ubwo iyo mbwa yaryaga uwitwa Baribeshya Jean Claude ubwo yanyuraga ku rugo rwa  Niyomwungere.

Yagize ati  “Hari nka saa Mbili n’igice nyuze hafi y’igipangu cya   Niyomwungere, ngiye kubona mbona iranyirukankanye induma ku kuguru, nayikijijwe n’abantu bari bahaciye.”

Baribeshya avuga ko mu gitondo yabonanye na Apotre  Niyomwungere akamubwira ko ajya kumuvuza avuye mu nama, ariko ubwo The Source Post yamugeragaho ahagana saa sita z’amanywa yari atarajyanwa kwa muganga.

Yegereye kandi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe ntiyagira icyo amumarira.

Mu kiganir kigufi na The Source Post, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Gustave yavuze ko icyo kibazo ari ubwa mbere acyumvise. Gusa abaturage bavuga ko Atari ubwa mbere bakigejeje ku nzego z’ibanze ariko ngo zikababwira ko  Niyomwungere ari umuntu ukomeye batagira icyo bakoraho.

Umugore wo muri ako kagari uvuga ko iyo mbwa yariye umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 mu ntangiriro za Gashyantare 2022 yagize ati” Ikibazo nakigejeje kuri Mudugudu, arambwira ati nyine nawe menya ko ari iya Constantin, ati ‘ menya iryo zina’. Gusa ngo yaje gufashwa na mutwarasibo, Apotre  Niyomwungere amuha amafaranga ibihumbi 5 frw, uwo mugore ngo asubiyeyo kumwirebera ngo amuhe amafaranga yo gukomeza kuvuza umwana we, abamurinda[Apotre Niyomwungeri] bamubwira ko ngo ntawuhari kandi ngo yamubonaga ari busitani mu rugo.

Imbwa inyura kuri iri rembo

Uretse abo babiri, undi wa gatatu waganiriye na The Source Post witwa Nsengimana Jean Damascene avuga ko iyo mbwa yamuriye mu mpera z’umwaka ushize yamurumye ku kibero, Apotre  Niyomwungere amuha amafaranga ibihumbi 5 frw yo kwivuza,  avuga ko aho yamurumye n’uyu munsi hakimurya[inkovu].

Abaturage bavuga ko bafata nyir’imbwa nk’umuntu ukomeye n’ubuyobozi butagira icyo bukoraho.

Uwaraye arumwe n’imbwa

Umugore ufite umwana warumwe n’iyo mbwa ati “ Umenya n’ubuyobozi bumutinya, none se ko uwo ubwiye ikibazo cy’iyo mbwa akubwira ko ntacyo yagikoraho, twebwe rubanda twagira gute?”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline yavuze ko ubuyobozi nta muturage butinya.

Mu butumwa bugufi yagize ati “  Inzego z’ibanze ntizatinya umuturage uwo ari we wese kuko nta muntu uba hejuru y’amategeko, abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga ikirego, uwo muntu agakurikiranwa.”

Ibyo gutanga ikirego kandi byari byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, bica amarenga ko icyo kibazo bashobora kuba barakiganiriyeho nubwo we[gitifu] yavuze ko icyo kibazo yacyumvise ari uko akibwiwe n’umunyamakuru.

The Source Post yahamagaye Apotre Niyomwungere ku murongo wa telefoni ntiyitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubije.

Muri Nzeri 2021 umunyemari Gahunde Jean uzwi nka Gaposho  yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda [RIB] azizwa ko imbwa ze bivugwa ko zirya abarimo abaturanyi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *