U Burusiya: Inteko yemereye Putin gukoresha ingufu za gisirikare mu mahanga

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya yamereye uno munsi ku wa kabiri Prezida Vladimir Putin gukoresha ingufu za gisirikare hanze y’igihugu.

Abagize inteko nshingamategeko  y’u Burusiya n’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano batoye nta n’umwe uvuyemo guha Putin uburenganzira bwo gukoresha izo ngufu za gisirikare.

Ni ingingo ishobora gutuma u Burusiya bugaba ibitero bikomeye muri Ukraine nyuma y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje ko ibitero bishobora gutangira muri icyo gihugu.

Abategetsi batari bake b’ibihugu by’i Burayi batangaje ko ingabo z’u Burusiya zinjiye mu bice biri mu maboko y’abarwanya ubutegetsi bwa Ukraine bari mu burasirazuba bw’igihugu. Ni nyuma kandi y’uko Prezida Putin yemeje ubwigenge bw’ibyo bice.

Ukraine n’ibihugu bicuditse byo mu burengerazuba bw’isi bimaze igihe bivuga ko ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zirwana muri ibyo bice, bigashinja abayobozi babyo kubihakana.

Putin yatangaje ibintu 3 asaba kugira ikibazo cya Ukraine gihagarare. Yasabye ko amahanga yemera ko intara ya Crimeya yegukira Uburusiya, Ukraine ihagarika gusaba kwinjira mu ishyirahamwe OTAN, n’uko intwaro ziri kujyanwa muri icyo gihugu zihagarara.

Ibihugu birimo Amerika byamaganye ingingo y’u Burusiya yo kwigarurira intara ya Crimeya, bishinja u Burusiya kurenga ku mategeko mpuzamahanga. Byamaganiye kandi byivuye inyuma kwangira Ukraine kwinjira muri NATO.

Ikindi bamaganye ni  ingingo y’u Burusiya y’o kwemeza ko intara ebyiri zishaka kwiyomora kuri Ukraine zigenga.

Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ari kwiga ibijyanye no  guhagarika imibanire  n’u Bblurusiya. Ukraine yahamagaje ambasaderi wayo i Moscou.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *