Kamonyi, akarere gahuza utundi na Kigali ntigakwiye kwirengagizwa ku bikorwaremezo

Urugendo Kigali-Muhanga rwafashe abagenzi amasaha arenga 7 kubera ikibazo cy’iyangirika ry’umuhanda Kigali-Muhanga.

Uwo muhanda wangirikiye ahitwa Rwamushumba hagati ya Bishenyi na Ruyenzi mu karere ka Kamonyi bitewe n’iyangirika ry’umuyoboro munini w’amazi ndetse n’ibikorwa by’ubwikorezi.

Iyangirika ryawo ryatumye havuka ibibazo byo kubona indi mihanda yo gucamo mu karere ka Kamonyi ku bagana mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyo bivuze ko ugeze ku Ruyenzi abantu babyiganira mu muhanda umwe rukumbi uhari ngo agane mu Majyepfo no mu bindi bice.

Byatumye abagenzi bamwe bari muri icyo cyerekezo barara mu nzira, amacumbi arabashirana, abandi biyemeza kurara bagenda.

Urugendo rwasabaga iminota 20 rwakozwe mu gihe cy’amasaha nk’atanu. Urugero ni umunyamakuru wa The Source Post wari umugenzi mu modoka yahagurutse muri Gare ya Nyabugogo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, agera ahitwa mu Nkoto, mu birometero 19 saa Tanu z’ijoro, ni ukuvuga ko byamusabye amasaha hafi atanu.

Umuhanda wiyambazwaga kujya mu Majyepfo, ni umwe wa Ruyenzi-Gihara, imodoka ihageze ikaba ishobora gukomeza ahitwa Runda igana mu Nkoto mbere yo gufata kaburimbo, cyangwa zagera Gihara zigaca ahitwa ku Muganza zikagera Bishenyi zigamomeza umuhanda usanzwe, muri ako karere gasa n’akibagiranye.

Kamonyi, akarere k’icyaro kibagiranye

Mu mwaka ushize, ubuyobozi n’abaturage ba Kamonyi bababajwe no kwitwa akarere k’icyaro nyamara kari mu marembo y’Umujyi wa Kigali.(Wabisoma ukanze aha hejuru)

Bamwe bagafata nk’akarere kibagiranye ugereranyije n’utundi mu bihe bitandukanye byashize.

Abagatuye bahorana inyota yo gusurwa n’Umukuru w’Igihugu(bahabonye gusa mu bikorwa byo kwiyamamaza muri manda ibanziriza iriho ubu), akarere katagira imihanda, karimo kwimukiramo abantu benshi nk’akegereye Kigali ariko hatanozwamo ibijyanye n’ibikorwaremezo byazahangana n’ibibazo byo kutagira umuyoboro umwe ufata amazi mabi yakoreshejwe, ikibazo Kigali iri guhura nacyo uyu munsi kuko kitatekerejwe kera ngo gishyirwe mu bikorwa.

ibimenyetso byo kwibagirana kw’aka karere byigaragaje mu ijoro ryakeye ndetse n’uyu munsi kuko imodoka ari uruvuganzoka mu muhanda.Imihanda mike y’aka karere, ndetse umuntu yanavuga ko ari umwe ariko ufite utundi duhanda tubiri tuwushamikiyeho natwo ntabwo dukoze uko bikwiye, kuko nk’agaca ku Muganza (ahari ibitaro by’amaso) nijoro wanyereye ugwamo imodoka, izindi ziranyerera zirawufunga ku buryo byasabye ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego kujyayo bakiyoborera imodoka ngo zitambuke ubwo bunyerere bushobora no kujyana ubuzima bwa muntu, dore ko zimwe mu modoka zahacaga zinyerera cyane nk’ibyo abantu bajya bareba kuri za televiziyo ku isiganwa ry’imodoka ryibanda mu bunyerere.

Ubunyerere bwari bugushije iyi modoka

Umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto nawo uri kwiyambazwa cyane, ufite ikibazo cy’ubunyerere n’icyondo kinshi mu bice bya Gihara-Nkoto atarashyirwa kaburimbo iciriritse nkuko byakozwe mu gice Ruyenzi-Gihara. Icyo gice gifite n’amateme adakoze nwza ku buryo zimwe mu modoka nini ziyagwaho bikamara igihe zafunze izindi.

Ni ikibazo kandi kirimo kuba mu gihe hari abanyeshuri bari gutaha, ku buryo umubyeyi ufite umwana wageze ahitwa Bishenyi saa kuki yamugezeho mu Mujyi wa Kigali saa sita z’ijoro.

Ibyo byose bigaragaza ko Kamonyi akarere kagombye gutezwa imbere nkuko utundi dukikije Kigali twitaweho nako kagombye gufashwa, kagashyirwamo ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda ikwiye aho kwitwa akarere k’icyaro, nyamara gahuza Umujyi wa Kigali n’Umujyi wa Muhanga wagizwe ugaragiye Kigali.

Abateketereza igihugu bakwiye kwibanda kuri ako karere kuko ibyabaye bigaragaza ko ubuzima bwahagaze kuri bamwe. Umuntu akaba yakwibaza icyaba mu gihe n’igice cy’umuhanda Ruyenzi-Gihara cyagira ikibazo. Ese Leta yakwitabaza indege mu gufasha abaturage gukomeza ingendo zabo, abagana mu Majyepfo bajya gucishwa mu Ngororero, byagenda gute?

Zimwe mu modoka zagowe n’ibikorwaremezo bidahagije

Akarere ka Kamonyi, kameze nk’akadafite abakavugira muri Guverinoma cyane ko n’imboni yako muri Guverinoma itagakomokamo, ikindi ugasanga nta bantu benshi bagakomokamo bari mu nzego zifata ibyemezo byatuma bakavugira. Uyu munsi abazwi ni umudepite umwe ndetse n’umuyobozi wa Ejo heza batari mu bafata ibyemezo byo hejuru mu kuba aka karere kakwibukwa.

Ibibazo by’i Kigali ntibizimukira ku Kamonyi?

Uyu munsi Umujyi wa Kigali uhanganye n’ikibazo cy’amazi menshi, harimo afatwa mu byobo abaturage bacukuye aho batuye ariko atera impungenge bamwe ko yazasa n’ahura agateza ibibazo, ikindi ayo mazi yivanga n’akoreshwa mu ngo aho usanga abanyamahanga bayakenanga cyane. Igisubizo cyakunze kuvugwa ni ukubaka umuyoboro wo munsi y’ubutaka uhurizwamo amazi ava mu ngo akaba yagenerwa aho ahurizwa akaba yatunganywa.

Imihanda yagoye bamwe

Muri Kamonyi, ahari kwimukira abaturage benshi barimo abifite bubaka inzu zigezweho nabo bubahiriza amabwiriza yo gufata amazi agenwa n’ubuyobozi bw’akarere. Nyamara imiturire yaho ikwiye gutekerezwaho ku bijyanye n’imiyoboro yafata amazi, ku buryo inzu yose yubakwa yashyirirwaho uburyo bwo kuganisha amazi muri uwo muyoboro, hirindwa ibibazo byazavuka nyuma.

Ibibazo by’imihanda byatumye zimwe zigwamo

Ku bijyanye n’imihanda, Ikigo gisihinzwe ubwikorezi, RTDA gikwiye kugira uruhare mu ikorwa ry’imwe mu mihanda y’aka karere ikaba yashyirwamo kaburimbo, urugero ni umuhanda Nkoto-Rugalika-Bishenyi, umuhanda Nkoto-Gihara(igice cyasigaye), umuhanda Rugobagoba-Mugina-Ruhango, umuhanda Kamonyi-Remera Rukoma wagana no mu Majyaruguru ndetse no guhanga indi mishya y’ibitaka nabyo byakorwa ako karere kongerewe ingengo y’imari gahabwa buri mwaka kuko nk’akarere k’icyaro gahabwa nke ugereranyije n’utwitwa utw’umujyi.

Kuhanyura kuri bamwe byabaye Hamana

Kwita kuri Kamonyi, ntibyaba nko kwiteganyiriza mu kubaka amarembo akomeye yinjira mu rugo rw’umuntu(Kigali), bikaba kwiteganyiriza mu iterambere u Rwanda ruganamo no kureba hirya y’ejo?

Inkuru bifitanye isano, ku bikorwa remezo bike

Uko umuhanda wangiritse

Umuhanda uri gukoreshwa

 

 

Umwe mu mihanda iri kwiyambazwa

Deus Ntakirutimana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *