Urayeneza Gerard wayoboye ibitaro bya Gitwe yagizwe umwere
Urayeneza Gerard umuyobozi wa Kaminuza y’i Gitwe yagizwe umwere ku byaha bya jenoside yari akurikiranweho.
Yagizwe umwere n’Urukiko rukuru, urugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
We na bagenzi be bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho naho Munyampundu Leon we yakuriweho igihano cya burundu ariko ahabwa imyaka 25 y’igifungo kubera icyaha cya Jenoside.
Mu isomerwa riheruka bari baciwe indishyi ariko zaje gukurwaho.
Urayeneza wo mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko yatawe muri yombi tariki 14 Kamena 2020 akekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru ya Jenoside, ibyaha we ahakana.
Azwi cyane mu Rwanda nk’uwashinze amashuri abiri n’ibitaro i Gitwe mu karere ka Ruhango.
Ubushinjacyaha bwatangiye kumurega ibyaha byerekeranye na jenoside nyuma y’uko mu isambu y’ibitaro yashinze bahasanze imibiri umunani y’abantu bishwe, bikekwa ko ari abazize jenoside. Nyuma yaje gukatirwa igifungo cya burundu ari nacyo yakomeje kujuririra.