U Burusiya bwemeye kugabanya ibitero bugaba ku murwa mukuru wa Ukraine

U Burusiya bwatangaje ko “buzagabanya cyane” ibikorwa bya gisirikare by’imirwano mu turere tubiri tw’ingenzi two muri Ukraine “mu kongera icyizere ku mpande zombi” mu biganiro by’amahoro.

Icyo cyemezo cyo kugabanya ibyo bikorwa mu bice bikikije umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine n’umujyi wa Chernihiv wo mu majyaruguru, ni cyo kimenyetso cya mbere cy’umusaruro ufatika uvuye mu biganiro.

Ariko ntibizwi uko kugabanya ibikorwa bya gisirikare uko ari ko kose kuzaba kungana, ndetse leta ya Ukraine ikomeje gushidikanya ku bivugwa n’Uburusiya.

Amerika n’Ubwongereza na byo byavuze ko iryo sezerano ry’Uburusiya rikwiye gufatwa mu buryo burimo kwigengesera.

Ku wa kabiri, Minisitiri wungirije w’ingabo z’Uburusiya Alexander Fomin yavuze ko igihugu cye “kizagabanyaho inshuro nyinshi igikorwa cya gisirikare” mu nkengero z’imijyi ya Kyiv na Chernihiv.

Yongeyeho ko nta ntambwe yari yaterwa ku “murongo wo kudafata uruhande no kutagira intwaro za nikleyeri” kuri Ukraine, ingingo ebyiri z’ingenzi zihangayikishije Uburusiya.

Ariko ibyo Uburusiya bwiyemeje byo kugabanya ingabo, byakiranywe kudashirwa amakenga.

Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa kabiri, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagize ati: “Abanya-Ukraine si abantu bashukwa [bemera icyo ari cyo cyose babwiwe”.

Yongeyeho ati: “Dushobora kuvuga ko ibimenyetso… ari byiza, ariko ibyo bimenyetso ntibizika [ntibibuza kumvikana] ibiturika cyangwa ibisasu by’Uburusiya”.

Umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) John Kirby yagize ati: “Twabonye gusa umubare muto utangira kuva i Kyiv”. Yongeyeho ko abantu bakwiye kuba “bitegura kubona igitero kinini ku tundi turere twa Ukraine”.

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza na yo yaburiye ko bishoboka ko Uburusiya “buzashaka kuyobya imbaraga zo kurwana buzikura mu majyaruguru buzerekeza mu gitero cyabwo mu turere twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba”.

Uburusiya busanzwe bwaramaze guha ikindi cyerekezo igitero cyabwo muri Ukraine, bucyohereza mu turere two mu burasirazuba.

Bwahuye n’inzitizi mu majyaruguru y’umurwa mukuru Kyiv, none burimo no gushaka gufata umuhora (umuyoboro) wo ku butaka unyura mu majyepfo werekeza ku mupaka w’Uburusiya.

Ukraine yasabye iki?

Mu biganiro ku gahenge ku wa kabiri byabereye i Istanbul muri Turukiya, Ukraine yasabye ko yaba leta idafite uruhande ibogamiyeho na yo ikagira ibyo yemererwa byo mu rwego rw’umutekano.

Intego y’ingenzi y’igitero cy’Uburusiya yari iyo kubuza Ukraine kwinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), ndetse abategetsi b’Uburusiya bavuze ko ibiganiro byageze mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa.

Intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro Oleksandr Chaly yabwiye abanyamakuru ko ubusabe bwa Ukraine bwo kutagira uruhande ibogamiraho – buvuze ko itakwifatanya n’ibindi bihugu mu rwego rwa gisirikare – ari amahirwe yo “gusubizaho ubusugire bw’ubutaka n’umutekano bya Ukraine binyuze mu buryo bwa diplomasi na politike”.

Ingabo z’Uburusiya zagose umujyi wa Chernihiv, aho abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 400 biciwe naho abagera ku 130,000 bahatuye bakaba babayeho nta buryo bwo gushyushya mu nzu bafite, kandi nta n’amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) cyangwa amazi bafite.

Intumwa y’Uburusiya muri ibi biganiro Vladimir Medinsky yavuze ko byabaye “ingirakamaro” kandi ko ibyo Ukraine yasabye ku kutagira uruhande ibogamiraho bishyikirizwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Ariko yasobanuye ko mbere yuko inama ya perezida iba, imbanziriza-mushinga y’amasezerano igomba gukorwa ikanemezwa n’intumwa, nyuma igashyirwaho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Bwana Medinsky yabwiye ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya ati: “Aka si agahenge ahubwo iki ni icyifuzo cyacu cyuko gahoro gahoro tugera ku guhosha amakimbirane nibura muri izi nzego”.

Umusirikare wa Ukraine ahagaze iruhande rw'imodoka y'ikamyo y'ingabo z'Uburusiya, mu mujyi wa Trostianets mu majyaruguru ashyira uburasirazuba
Umusirikare wa Ukraine ahagaze iruhande rw’imodoka y’ikamyo y’ingabo z’Uburusiya, mu mujyi wa Trostianets mu majyaruguru ashyira uburasirazuba

Intumwa za Ukraine mu biganiro i Istanbul zahereje intumwa z’Uburusiya ubusabe, ingingo ku yindi, buvuga ku kudafata uruhande rwayo ndetse no ku bindi bibazo by’ingenzi muri iyi ntambara:

  • Ukraine yaba leta “itagira uruhande irimo itanagira intwaro za nikleyeri”, itabamo ibigo bya gisirikare by’ibihugu by’amahanga cyangwa izindi ngabo ku butaka bwayo
  • Ibi byajyana n’ibyo yakwizezwa bikomeye kandi byemejwe mu mategeko bivuye ku bihugu birimo nk’Ubwongereza, Ubushinwa, Amerika, Turukiya, Ubufaransa, Canada, Ubutaliyani, Pologne na Israel, byakwemera kurinda Ukraine nk’igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho, igihe cyaba gitewe
  • Ukraine ntiyakwinjira mu miryango ya gisirikare na politiki kandi buri kintu cyose yakora ku rwego mpuzamahanga byasaba ko cyemezwa na za leta ziyireberera
  • Ejo hazaza ha Crimea, umwigimbakirwa wigaruriwe n’Uburusiya mu mwaka wa 2014, hafatwaho icyemezo n’ibiganiro by’imyaka 15
  • Ejo hazaza h’uturere two mu burasirazuba, twigaruriwe n’abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya, haganirwaho na ba Perezida b’ibi bihugu bibiri.

Intumwa ya Ukraine mu biganiro David Arakhamia yavuze ko iyi gahunda izatuma agahenge kagerwaho bidasabye ko ikibazo cya Crimea n’uturere two mu burasirazuba kibanza gucyemurwa.

Ibyo byasabwe na Ukraine byanatuma ishobora kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), ariko ntibiyemerere kwinjira mu muryango wa OTAN.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *