Iteka ryasohotse ryemerera umwana kwifatira icyemezo cyo kuvanirwamo inda

Mu Rwanda, umwana ni ukuvuga umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, ashobora kwemererwa gukurirwamo inda.

Ibi bigenwa n’Iteka rya Minisitiri N°002/MoH/2019 ryo kuwa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugirango muganga akuriremo umuntu inda.

Ni iteka ryasohotse, minisitiri ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika
y’u Rwanda ryo mu 2003 ryahinduwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 120, iya 122 n’iya 176. Ashingiwe ku Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa
30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 125; no ku nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa
03/04/2019, imaze kubisuzuma no kubyemeza. Iri teka ryasohotse tariki 8 Mata 2019.

Umwana yakwisabira gukurwamo inda

Mu ngingo ya 6 hasobanurwa uko umwana asabirwa gukurirwamo inda.

Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho.

Iyo abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho.

Iri teka kandi risobanura muganga wemerewe kuvana iyo nda n’impamvu zigomba gushingirwaho.

Impamvu zemewe mu
gukuramo inda hari kuba umuntu utwite ari umwana; kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano
mpuzabitsina ku gahato; kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo.

Hari kandi kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima
bw’utwite cyangwa ubw’umwana
atwite.

Usaba gukurirwamo inda ntasabwa ibimenyetso ariko asabwa kwitwararika

Iri teka rikomeza rigira riti “Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri
teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atariyo,
yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe
ibiteganywa n’amategeko.

Igihe ntarengwa cyo gukuramo inda

Ingingo ya 4 ivuga ku gihe ntarengwa cyo gukuramo inda.

Igira uti “Uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri (22).”

Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima
mu nshingano ze.

Gukuramo inda ni ukuvanamo inda ku bushake mu bihe biteganyijwe
n’amategeko.

Ubuzima bivuga imimerere myiza ku mubiri, mu mutwe no mu mibereho myiza, bitavuze ko nta ndwara cyangwa
ubumuga umuntu afite.

Umuganga wemewe na Leta ni umuntu
ufite ubumenyi mu buvuzi bw’abantu,
ufite nibura impamyabushobozi
y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu
ishami ry’Ubuvuzi kandi wemewe
n’urwego rushinzwe kugenzura imirimo
y’ubuvuzi mu Rwanda, ukorera mu
kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa
cyigenga.

Ntakirutimana Deus