Ishusho y’u Rwanda ku bijyanye n’umutekano mu mwaka wa 2017, hakozwe ibyaha 16 000

‘Nta byacitse ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda muri rusange mu mwaka wa 2017’ hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 16, haburijwemo ibitero byari bigamije kwibasira banki, mu gihe abakekwaho kuziba bagiye bafatwa.’

Umutekano w’igihugu ureberwa mu buryo bwaguye, polisi y’u Rwanda mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel Gasana yemeza ko umutekano wagenze neza, kuko ngo nta byacitse yabaye muri uyu mwaka, umutekano urahari mu Rwanda no ku nkiko z’igihugu.

Mu kiganiro Polisi iherutse kugirana n’abanyamakuru IGP Gasana agira ati “Umutekano umeze neza nta shyano nta byacitse. icyakora ntihabura utubazo duto duto tuhaba, hari ibyaha dukomeza kurwana nabyo tukabikumira.”

Gasana avuga ko umutekano ureberwa mu nkingi enye(Enemy, crime protection, human security and negative ideology); ko umwanzi w’igihugu atari mu gihugu ko atagihungabanya[ubufatanye bwa polisi inzego z’umutekano n’abaturage], gukumira ibyaha no kuibirwanya. Icya 3 ni uguhangana n’ ubuzima bubi bw’abanyarwanda, inzara ubujiji umwanda, imirire mibi, isuku n’isukura, ko ngo nabyo biri mu byateza umutekano muke, no kurwanya  ingengabitekerezo mbi.

Hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 16

Muri uyu mwaka hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 16, ariko byagabanutseho 5.4% ugereranyije n’umwaka ushize.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha no kubikumira(CID), ACP Twagirayezu Jean Marie Vianney, avuga ko byagezweho ku bw’ubufatanye bw’uru rwego n’abaturage.

Abibye ku Buhanda n’abishe Pasiteri barafashwe

Uyu muyobozi avuga ko abakekwaho kwiba banki y’abaturage yo ku Buhanda mu karere ka Ruhango bafashwe kubera bwa bufatanye. Hari kandi n’abandi bafashwe bakekwaho kwica Pasiteri Magie Mutesi n’abishe Iribagiza Christine wiciwe mu karere ka Kicukiro.

Banki ikorera mu Rwanda yatabawe kwibwa akayabo

Abajura bakoresheje ikoranabuhanga ngo bari bageze  ku rwego rwa nyuma rwo kwiba Access Bank amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 900, nyamara ngo polisi yaje kuburizamo uwo mugambi.

Ibyaha byakozwe muri rusange

Impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 369 polisi yemeza ko ari benshi nubwo bagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize. Abakomeretse ni 685. Impanuka zagabanutse ku kigero cya 32% ugereranyije umwaka ushize n’uyu uri kurangira.

Inkongi zagabanutse ku kigeri cya 32% ugereranyije na mbere.

Ibyaha byakozwe byiganjemo icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge. Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, abakobwa n’abagore 35 bagaruwe bari mu nzira zo kujya gucuruzwa mu mahanga.

Ku byaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, hari abarimo gukurikiranwaho ibi byaha birimo gufata ku ngufu no guhohotera abana n’abagore.

Polisi itangaza ko hagati ya Mutarama n’Ukwakira 2017, akarere ka Gasabo ariko kaje imbere mu kugaragaramo ibyaha byinshi bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gukubita no gukomeretsa byabaye 43, gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato 18, ubwicanyi bwakozwe bugera kuri  20, ababyeyi biyiciye abana ni 3, abakuyemo inda ku bushake 14, abasambanyije abakuru ni 3, ubushoreke bwagaragaye ni 3 mu gihe guhoza ku nkeke hagaragaye ingero 80.

Abayobozi kandi bakekwaho kunyereza umutungo wa leta no kuwucunga nabi, nabo ngo ntibihanganiwe. Polisi ivuga ko yabahagurukiye, kugeza ubu yataye muri yombi abari abayobozi mu karere ka Nyamagabe no muri Gicumbi, n’abandi bo hirya no hino mu turere bakekwaho ibi byaha. Muri rusange ngo ababikekwaho ngo baratahurwa ku kigero cya 90%.

IGP Gasana ati “Tumaze iminsi tugenza ibyaha bya ruswa mu nzego za leta, abakekwaho kunyereza umutungo wa leta, tugenza ibyaha by’ikoranaauhanga muri za banki, hari icyo byamaze byinshi, byakijije byinshi. Tumaze iminsi tugernza ibyaha hirya no hino bigafasha igihugu kutabura umutekano.”

Mu ntara y’i Burengerezuba, mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Ryankana havuzwe abaturage bagiye bahungabanyirizwa umutekano, cyane abaturage n’igihugu cy’u Burundi. Hirya no hino kandi hagiye humvikana imirambo yagiye itoragurwa y’abaturage bamwe basangaga batewe ibyuma n’indi yagendaga itoragurwa hirya no hino.

Umwaka wa 2017 wabayemo amatora ya perezida wa Repubulika, ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’amahanga bemeza ko yabaye mu mutekano usesuye, atigeze ahungabanya uwo mutekano nkuko bijya biba mu bihugu bitandukanye.

Ntakirutimana Deus