Inshuti n’umuryango wa Nshuti Raoul bazamwibuka bafasha abana batishoboye

Roho z’intungane nk’iya Nshuti Roger Raoul warangwaga n’umutima ukunda abantu kandi agahora arangwa no kwitangira abandi atizigamye ziri mu biganza by’Imana.

Ku myaka y’amavuko 26,nibwo Nshuti
wari umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ry’abanyeshuri mu bumenyi bw’ubukungu n’ubucuruzi (AISEC) ishami ry’u Rwanda yapfiriye muri Tanzania, arohamye mu Nyanja y’Abahinde, hari kuwa 24 Gicurasi 2016.

Uburyo yari abanye na bose abitangira igihe n’imburagihe byagaragajwe n’imbaga y’abaturutse impande zose z’u Rwanda no hirya no hino ku Isi bakubise bakuzura Bazilika Nto ya Kabgayi yasomewemo misa yo kumusezeraho bwa nyuma.

I Kabgayi agasozi kitiriwe Bwayi[Bgayi] niho Nshuti yarerewe nyuma yo kuvukira i Kigali. I Kabgayi ahiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ibyiciro byombi. Ni muri urwo rwego ibikorwa byo kwitangira abandi byamuranze bizahuza abo mu muryango we, inshuti ze n’abamumenye bose ari ho bizabera.

Tariki ya 26 Gicurasi 2018, abagize ibi byiciro bazahurira hamwe mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B aho Nshuti yigiye amashuri abanza.

Mu kiganiro The Source Post yagiranye na Mushiki we Romane asobanura iby’iki gikorwa.

Ati” Twateguye igikorwa cyo gutera inkunga iki kigo n’abanyeshuri bahiga mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’ubugiraneza byaranze Nshuti. Ndibuka ko tukiri bato twajyaga muri Patronage nk’abana, aho dukuriye tukajya gufasha barumuna bacu muri icyo gikorwa kandi nta gihembo. Ibyo ni bimwe mu byaranze ubuzima bwa Nshuti; yitangira abandi atizigamye… turategura n’ibindi bikorwa bizatuma atibagirana kuri iyi Si.”

Nshuti na mushiki we Romane

Nshuti na mushiki we Romane

Uretse ibyo bikorwa, uwo munsi uzatangirana n’igitambo cya Misa kizabera kuri chapelle y’ishuri rikuru rya Kabgayi(ICK) saa 14h00, nyuma hashyirwe indabo ku mva ye iri i Kabgayi mu irimbi ry’abihayimana. Saa 17h00 bahurire muri Lumina aho barebera filimi ivuga ku buzima bwe n’uko abantu batandukanye bakiriye iby’itabaruka rye.

Kwibuka Nshuti ku nshuro ya kabiri

Mu gihe kingana n’icya kane cy’ikinyejana Nshuti yamaze ku Isi
Benshi bamufataga nk’icyitegerezo mu rubyiruko biciye mu gukangukira ibihuza u Rwanda n’amahanga. Ni muri urwo rwego Romane avuga ko mu myaka iri imbere iki gikorwa kizajya gishyirwa mu bikorwa biciye mu muryango wamwitiriwe uri mu nzira zo kuzuza ibisabwa witwa E-Nshuti Initiative.

Urupfu rwa Nshuti

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa AISEC,Umunyarwanda Nshuti yarohamye ubwo yishimanaga na bagenzi be bari bamaze gusoza iyo nama bitabiriye, yaberaga muri Tanzania. Yarohamye mu mazi yo mu kirwa cya Mbudya mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.

Nshuti na bagenzi be mu nama ya AISEC yahuje abo mu Rwanda, Tanzania n’u Buyapani

We na bagenzi be bari barimo kwishima ku mucanga wo muri ako gace agana ahari amazi afite ubujyakuzimu burebure, bagenzi be babona aramurenganye, bagerageje kumutabara ntibyabakundira, ahita yitaba Imana.

Yabanje kubura mu gihe cy’amasaha make, ariko nyuma aho abonekeye (yitabye Imana) ajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mwananyamala biherereye i Dar es Salaam.

Nshuti Roger Raoul yize amashuri abanza i Kabgayi, ahakomereza ayisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu(GS St Joseph Kabgayi) aho yari n’umuyobozi wa kominote y’Abagatorika, akomeza kaminuza mu yahoze ari ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo, ari naho yarangirije amasomo ye muri 2014, aha naho yayoboraga Kolari la Voix du Salut ari mu buyobozi bwa komite nyobozi y’abanyeshuri muri iki kigo ari no mu bayobozi ba kominote Gatolika muri iri shuri.

Nshuti asoza amasomo ya kaminuza

AIESEC(Association internationale des étudiants en sciences économiques et commerciales) ni Urugaga Mpuzamahangaa rukorera mu bihugu bisaga 110 no muri za kaminuza zigera kuri 800, aho rufasha abanyeshuri mu byerekeranye n’amahugurwa no guhererekanya ubumenyi n’amahirwe.

Nshuti yavukaga mu muryango w’abana babiri barerwaga na nyina ubabyara.

Nshuti na bagenzi be mu nama yabereye muri Afurika y’Epfo

Ntakirutimana Deus

2 thoughts on “Inshuti n’umuryango wa Nshuti Raoul bazamwibuka bafasha abana batishoboye

  1. Roho z’intungane ziri kwa Nyirigira! Raoul Nshuti Roger tuzaguhoza ku mitima yacu

  2. INTWARI NTIMFA IHORAMUMITIMA YABOYITANGIYE!KANDI IBIKORWA BYAYO BIZAHORAHO.

    Turashimira cyane abagize iki gitekerezo cyiza kinyamibwa nabatazaboneka kubwumubiri ,tuzabaturikumwe kumutima!

Comments are closed.