Iyo FPR itaza gutsinda urugamba nta mututsi n’umwe wagombaga kurokoka- Umufaransa Stéphane

Umushakashatsi ukomoka mu Bufaransa Stéphane Audoin-Rouzeau witabajwe mu bujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi avuga ko iyo FPR Inkotanyi itaza gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda nta mututsi n’umwe uba wararokotse jenoside yabakorewe mu 1994.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018, iburanisha mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira ryibanze ku buhamya bw’abashakashatsi bahamagajwe n’ urukiko kugira ngo basobanure neza icyaha cya Jenoside icyo ari cyo n’ isano gifitanye n’ibyo Ngenzi na Barahira bakurikiranyweho nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Pax Press.

Stéphane Audoin-Rouzeau, umwarimu muri Kaminuza akaba n’umuyobozi w’ubushakashatsi muri za Kaminuza niwe wabimburiye abandi bashakashatsi bari bitabye urukiko bita “cour d’ Assises de Paris“.

Yabwiye urukiko koibyakorwe abatutsi mu Rwanda mu w’ 1994 yamwnye ko ari jenoside mu mwaka wa 2008.Ngo nubwo atari impuguke mu karere k’ ibiyaga bigari, nk’umushakashatsi hari ibyo ashingiraho yemeza ko abatutsi mu Rwanda bakorewe Jenoside.

Kuri we ngo Jenoside yakorewe abatutsi yamviswe nabi ndetse abantu bayifata uko itari[mu gihe yakorwaga]..

Bwana Audoin avuga ko mu mwaka w’1994 atigeze aha agaciro ibyaberaga mu Rwanda. Agira ati “Numvaga ari ibintu bibera iyo ahantu kure ntazi biri hagati y’ amoko yasubiranagamo.Yungamo ati “Gusa ubu namaze kubona ko nibeshyaga“.

Uyu mushakashatsi avuga ko jenoside yakorewe abatutsi ifitanye isano n’ izindi jenoside ebyiri zabayeho mu kinyejana cya makumyabiri , iya abarumeniye (Armeniens ) n’iy’abayahudi (Juifs ) kubera impamvu eshatu yasobanuriye urukiko.

Impamvu ya mbere nk’uko abisobanura ishingiye ku ngengabitekerezo. Ati “ jenoside ntishoboka nta ngengabitekerezo yabayeho“.

Ahuza amateka y’ u Rwanda ashingiye ku moko n’ ibihugu byarukolonije birimo n’ u Budage igihugu nacyo cyagize amateka ashingiye ku moko akakigeza kuri jenoside yakorewe Abayahudi.

Indi mpamvu ya gatatu ashingiraho yemeza ko ibyakorewe abatutsi mu Rwanda ari Jenoside ni intambara, Audoin ati “Intambara ituma ubuzima bwa muntu buta agaciro abantu bamwe bagahinduka abanzi b’abandi.”

Agaragaza ko kandi uruhare rwa leta ari ngombwa mu gutegura jenoside kuko kugira ngo habeho gutsemba imbaga y’abantu bisaba imbaraga n’ubushobozi bya Leta. Bityo rero uruhare rwa Ngenzi na Barahira nk’ abantu bahoze ari ba burugumesitiri rukaba rutakwirengagizwa.

Perezida w’inteko iburanisha Madame Simeoni yabajije uyu mushakashatsi impamvu yamenye atinze ko ibyabaye mu Rwanda ari jenoside yakorewe abatutsi, agira ati “ntibyari byoroshye kumenya amateka kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu nk’u Bufaransa” ; anashimangira ko iyi jenoside yakorewe abatutsi itigeze inaraza ishinga itangazamakuru mpuzamahanga cyane cyane iryo mu Bufaransa. Yungamo ati “gusa nta n’uwakwibagirwa uruhare rushinjwa abanyapolitiki b’Abafaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994.”

Perezida w’iburanisha kandi yamubajije ibibazo bitandukanye birimo uko atandukanya intambara ihanganishije amoko na Jenoside avuga ko Jenoside iba igamije gutsemba imbaga y’ abantu runaka.

Anongeraho ko iyo FPR itaza gutsinda urugamba nta mututsi n’umwe wagombaga gusigara bitewe n’uburyo igihugu cyari cyagoswe, imipaka yose ifunze nta mututsi n’umwe ubasha guhunga .Aha ni naho ashimangira uruhare rw’ubuyobozi cyane cyane ubw’ inzego zegereye abaturage kuko iyo butaza gutanga amabwiriza no gushishikariza abantu kwica abaturanyi babo Jenoside yakorewe abatutsi itari kugira ubukana nk’ubwo yagize .

Abajijwe icyo ategereje kuri uru rubanza umushakashatsi AUDOIN avuga ko ari ngombwa ko uru rubanza ruba mu mucyo kandi itangazamakuru rikagira uruhare mu kubika amateka yarwo.Agira ati “ aya ni amateka azafasha abazavuka kumenya jenoside yakorewe abatutsi.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.

Ntakirutimana Deus