Perezida Kagame ategerejwe mu Bufaransa mu cyumweru gitaha

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe mu Bufafansa mu nama azaba yutabiriyeyo,igihugu aherukamo mu mwaka w’2015.

Biteganyijwe ko azaba ari muri icyo gihugu mu murwa mukuru wacyo Paris ku matariki ya 25, 26 na 27 Gicurasi 2018. Azaba ari mu nama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga na sosiyete zizamuka (start up, Viva tech)nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Iyi nama biteganyijwe ko azitabira , izanitabirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uzageza ijambo ku bayitabiriye, mu ntangiriro zayo.

Ubwo aheruka muri icyo gihugu muri 2015, Umukuru w’u Rwanda yari mu nama y’ishami rya Loni ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Ntakirutimana Deus