Minisitiri Kaboneka yasabye gukurikirana umuyobozi w’umudugudu uvugwaho gusaba amafaranga y’iperereza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke gukurikirana ikibazo cy’umuyobozi w’Umudugudu wavuzweho gusaba umuturage amafaranga y’iperereza ngo abashe kumufasha.

Iki kibazo cyagaragaye ubwo Minisitiri Kaboneka yitabiraga inteko y’abaturage mu Murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, ku wa Kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018.

Umuturage wo muri uyu murenge witwa Nyirabahashyi Jaqueline yavuze ko umuyobozi w’umudugudu umwe yamusabye amafaranga y’iperereza ngo amukurikiranire ikibazo cy’umuhungu we wafashwe ashinjwa kubura igare ry’abandi.

Uwo mugore yamuhaye amafaranga 5300 yari yamusabye, agaragaza n’ikibazo cy’uko ngo kuva icyo gihe atari yabona uwo muhungu we w’imyaka 22, aho inzego z’umutekano zari aho zasabwe kugikurikirana zifatanyije n’iz’ibanze.

Ati “Umuhungu wanjye yavuye mu rugo avuga ko agiye gukorera amafaranga ….nyuma mbona abantu banteye saa sita z’ijoro ngo umwana wanjye yibye igare. Mbabwira ko bamujyana bakazagaruka ku manywa… umuyobozi w’umudugudu Munyampeta Damien ansaba amafaranga 5300 y’iperereza.”

Minisitiri Kaboneka yasabye umuyobozi w’akarere ka Gakenke gukurikirana iki kibazo.

Ati” Amafaranga y’iperereza.
Nasabye Meya aragikurikurana, Nta muyobozi w’umudugudu cyangwa w’akagari cyangwa uwo ari we wese ukwiye guca umuturage amafaranga adafite aho ashingiye. Icya mbere nta muyobozi w’umudugudu ukora iperereza n’inzego zirikora ntizisaba amafaranga yaryo. Ayo ni amakosa, twasabye ubuyobozi ko bubikurikirana.

Muri iyi nteko rusange abaturage bagaragaje ibibazo byinshi bishingiye ku mitungo, abo mu muryango umwe usanga baburana iby’amasambu, abaguze nyuma hakavuka ibibazo kubera ko umugore atasinye ku nyandiko y’igurisha.

Ubusanzwe iperereza rikorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).Uru rwego rukoresha amafaranga ya leta, ni muri urwo rwego nta muturage rusaba amafaranga ngo rumukorere iperereza.

Ntakirutimana Deus